Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hari gucicikana amafoto y’umukobwa n’umusore bakundanaga ndetse n’ubutumire bw’ubukwe bwe bwari kuba uyu munsi, yitabye Imana ababaye cyane.
Urupfu rw'uyu mukobwa rwababaje abatagira ingano nk'uko biri mu buhamya butangwa n’abo mu muryango we, Marene we [Marraine] wanamwitayeho kugeza yitabye Imana.
Aba bose bumvikana mu gahinda gakomeye cyane bagararaza Gentille nk’umwana wubahaga buri wese, akaba yari afite inshuti ye y’akadasohoka babanaga ari nawe bikekwa ko yamuroze kuko ngo Gentille yapfuye amuvuga.
Muri iyi
nkuru tugiye kwifashisha shene ya youtube yitwa Actionz Tv, yamusuye mu murenge
wa Remera mu mujyi wa Kigali aho uyu mukobwa yabaga.
Kubwimana Vestine Yvette wari Marene wa
Gentille ni we wamubaye hafi cyane afatanyije n’ababyeyi be, umusore bakundanaga, inshuti z’uyu mukobwa n’abaturanyi.
Uko byatangiye kugira ngo yisange yarozwe kugeza ubwo yitaba Imana.
Marene wa Gentille yavuze ko bakimenya ko afite ubukwe bagiye kubona babona umwana agenda ananuka, rimwe akagwa bakamwegura bamujyana kwa muganga bakabura indwara.
Yagize ati: ’’Kuva inkuru y’ubukwe ikiza
hasohoka ijambo Save The Date, rimwe tukumva umwana yaguye bakamutora mu
muhanda tukamuzana, tukamujyana kwa muganga bagapima indwara zose tukabura n’imwe.
Bigeze aho bakamutera amaserumu, bakamusezerera
agataha ariko akirwaye n’ubundi. Biba uko nguko umwana agashonga, umwana yari
afite nk’ibiro 70 ariko agenda ashonga ariko kwa muganga nabo babura indwara
kugeza ubwo agejeje ku biro 25.’’
Marene akomeza avuga ko n’umurenge
bawugiyemo arwaye ariko babona atangiye gutera agatege. Aragira ati ’’Umurenge
wabaye tariki 13 Ukwakira 2022, twagiye mu murenge dutangiye kugira icyizere,
tukabona ari kugarura agatege kuko mu murenge yarariye arananywa".
Akomeza agira ati "Ubwo twageze ahangaha dusoje ibirori
by’umurenge, nongeye kugaruka kuwa Gatandatu nje kureba uko Gentille ameze, ugira ngo tunatangire gutegura ubukwe, n’abazakora mu bukwe bwe twiteguye ko uyu
munsi ku itariki 22 Ukwakira ari umunsi w’ubukwe bwe".
Ubukwe bwari kuba uyu munsi
Ati "Umwana, nje arambwira ati 'hari ibintu
noneho ndumva nta kibazo mfite ariko ndumva amavi ababara atari gukora, ndumva
ntanabasha no guhaguruka'. Kuri uwo munsi noneho no guhaguruka ntabwo byabayeho, yahagurukaga bamufashe, bafashe n’amaguru atabasha guhaguruka.
Noneho iryo joro ntaha bampamagara saa
sita z'ijoro bambwira ngo umwana ururimi rwasohotse, amaso yasohotse yari ameze nk’uri
guhebeba, ururimi rwasohotse n’amaso yavuyemo".
Agahinda ni kose ku mugabo we
Ati "Nibwo yatangiye abwira papa we ati 'Ndagukunda, mama Ndagukunda', abaturanyi bose abavuga mu mazina, haza umukozi w’Imana
aramusengera, ibyo bintu byamurekuye mu gitondo.
Kuri uwo munsi mu rucyerera ni bwo
nateguye guhita nza kumureba, nje nsanga abantu benshi baje kumureba, akatubwira
ati 'Yvette nijoro uzi ibyambayeho, naraye mpfuye mama nakubwire naraye mfuye
ndazuka'".
Bari baherutse mu murenge
"Baransengera mu gitondo ni bwo nabonye
ibyo bintu bindekura, nabonaga ibigabo bitatu bije kumfata, bikaza bije kumfata
nkabwira mu rugo nti ibintu biramfashe nkabwira abaturanyi kuko baraye bicaye".
Marraine w'uyu mukobwa, arakomeza ati "Yakomeje ambwira ko ibyo bigabo bitatu
byaje gusubirayo, gusa nyuma y’uko bigenda haje ibindi bigabo. Nakomeje kumwihanganisha
ngo ihangane umunsi w’ubukwe ugere ambwira ko bitoroshye ariko mubwira ngo
komeza usenge".
Gentille yashavuje benshi
Ati "Mu gahinda kenshi k’abari bari aho
ubwo Mutoni Gentille yitabaga Imana, Nyirakuru we niwe wabashije gutobora
aravuga akomoza ku mukobwa w’inshuti ye wamuroze.
Mbega uwo mukobwa atari yasabwa, yabanaga n’uwo mukobwa, noneho n'aho amariye gusabirwa, akajya amuhamagara wenda
nk’uwo mugabo we yaje akamuhamagara yaje bakajyana yari inshuti ye cyane. Rero
uwo ni we wabikoze, nawe ubwe yapfuye abyivugira. Yapfuye amuvuga amazina".
Ubutumire bwari bwaramaze gusohoka
Umuhango wo kumushyingira utegerejwe uyu munsi
TANGA IGITECYEREZO