Kigali

Bruce Melodie yerekeje muri Uganda-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:20/10/2022 23:07
0


Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie mu muziki nyarwanda, yerekeje mu gihugu cya Uganda aho agiye mu bikorwa by’umuziki, birimo kuhafatira n’amashusho y’indirimbo ebyiri.



Kuri uyu wa kane tariki 20 Ukwakira 2022 saa moya z’ijoro za hano i kigali, nibwo Bruce Melodie yahagurutse ku kibuga cy’indege i Kanombe yerekeza mu gihugu cy’u Bugande.

Mbere yo guhaguruka i Kigali, inyaRwanda.com yamenye amakuru y’uko uyu muhanzi agiye muri iki gihugu kuhafatira amashusho y’indirimbo. 

Ni amashusho azafatwa n’umuhanga mu gutunganya no gufata amashusho, Sasha Vybz aho azamufata amashusho y’indirimbo ebyiri agiye kuhakorera.

Amakuru aturuka muri Camp ya Sasha Vybz avuga ko uyu muhanzi ariwe bari bafite kuri gahunda ndetse ko ibikorwa ajemo ari ugukora amashusho y’indirimbo ze ebyiri, na cyane ko banyurwa no gukorera umuhanzi w’icyamare nka Bruce Melodie. 

Bruce Melodie ubwo yari ahagurutse i Kigali

Abagize ikipe ngari ya Bruce Melodie mu kiganiro gito bahaye inyaRwanda.com, bemeje aya makuru bavuga ko yagiye muri Uganda ariko arahamara igihe gito.

Usibye kuba Bruce Melodie agiye gufatira amashusho muri iki gihugu, afite indirimbo nyinshi yahakoreye ari kumwe n’abahanzi bakomeye nka Eddy Kenzo, B2C, Sheebah Karungi, Fik Fameika n’abandi.


Bruce Melodie agiye gufata amashusho y’indirimbo ebyiri


Bruce Melodie yavuze ko Munyakazi ari mu nzira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND