Rusine Alexis yasohoye indirimbo "Buri wese yubahwe" ikangurira ikanibutsa amahame shingiro y’ubuzima

Imyidagaduro - 20/10/2022 6:18 PM
Share:
Rusine Alexis yasohoye indirimbo "Buri wese yubahwe" ikangurira ikanibutsa amahame shingiro y’ubuzima

Rusine Alex, umugishwanama akaba n'umuhanzi mu njyana ya Reggae, yashyize hanze indirimbo nshya yise "Buri wese yubahwe" y'ubutumwa bukangurira bukanitsa abantu bose amahame shingiro y'ubuzima.

"Dusangiye ubuzima, ubuzima bwubahwe. Dusangiye isoko, dusangiye iherezo. Dusangiye ubuzima buri wese yubahwe. Dusangiye ubuzima, Nyirubuzima yubahwe. Buri wese ni umurase wihariye w’Imana Nyirubuzima, buri muntu ni uw’agaciro gakomeye ni uw’igitinyiro. Buri muntu ni ishusho y’Imana Nyirubuzima" - Rusine Alexis mu ndirimbo yise "Buri wese yubahwe".

Ni indirimbo iri mu njyana ya Reggae, ikaba yarakozwe na Producer Eric Rukundo muri Capital Record. Iributsa abantu byinshi bahuriyeho birimo n'ubuzima. Uyu muhanzi ukunze kuririmba indirimbo zigisha umuryango mugari akitsa ku mibanire iboneye, amahoro, ubumuntu, n'urukundo nyarwo, avuga ko buri muntu ari uw'agaciro gakomeye kuko ari ishusho y'Imana.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Rusine Alexis yavuze ko yakoze iyi ndirimbo "Buri wese yubahwe" angamije "gukangurira no kwibutsa [abantu] amahame shingiro y’ubuzima". Yakomeje ati "Ubuzima ni impano buri wese ahabwa na Nyirubuzima! Buri wese aho ava akagera atemberamo ubwo buzima atihaye, ahubwo yahawe nk’impano".

Avuga ko ariyo mpamvu buri muntu ari uw’agaciro gakomeye, ni uw’igitinyiro kuko ishusho n’ubuzima by’Imana bimusendereye. Ati "Buri muntu ni impano yagenewe isi! Ni uwo kubahwa, ubuzima bwe bukarindwa, bugatezwa imbere. Kuvutsa undi ubuzima utamuhaye nawe ubwawe utarabwihaye burya ni ishyano ni n’ubujiji, bigaragaza ko ubikora aba atazi ibyo arimo".

Rusine avuga ko ariyo mpamvu burya buri wese ubuzima bwe agomba kubufata neza, kuko si ubwe ni impano Nyiribuzima yamuhaye ku buntu. Yibutsa abantu bose ko ubuzima bwabo kandi atari bo bubereyeho gusa, ahubwo bubereyeho n’abandi cyane cyane abari mu nshingano ze.

Aragira ati "Ikindi cyabinteye ni ukwibutsa ko abantu dusangiye isoko n’iherezo, bityo muri uru rugendo hano ku isi, twubahane. Kubaha ubuzima, kubaha buri wese, ni ko kubaha Imana yo Nyirubuzima. Burya kuvuga ko wubaha Imana utiyubaha, utubahisha ubuzima yaguhaye, utubaha ibiremwa byayo yasangije ubuzima, ni ukutamenya ibyo uvuga n’ibyo urimo! Ubuzima bwubahwe, buri wese yubahwe, Nyirubuzima yubahwe".

Mu rwego rwo kuticish irungu abakunzi b'umuziki we, kuri uyu wa Kane tariki 20 Ukwakira 2022, Rusine yashyize hanze indirimbo yise "Ubuntu-Humanité" iri mu rurimi rw'Igifaransa. Nayo iri mu njyana ya Reggae. Ni indirimbo ashishikarizamo abantu kurangwa n'ubumuntu no kuzirikana ko basangiye byinshi birimo n'ubuzima nk'uko abiririmba muri "Buri wese yubahwe".

Rusine Alex urambye mu muziki dore awumazemo imyaka 24, ni umuhanga mu byerekeye imibanire muri sosiyete nk'ibintu yaminujemo. Yize kandi ibyerekeranye n’ubutwererane mpuzamahanga [habamo kwiga imishinga]. Hari kandi n’amasomo yihariye yakurikiye mu kwiga no gusuzuma imishinga (Project Planning & Monitoring and evaluation). Ni umugishwanama kuva mu 2009.

Mu buzima bw'umuziki, indirimbo ya mbere yayihimbye mu mwaka wa 1998, ikaba yitwa 'Bakumenye'. Avuga ko amaze guhanga indirimbo zigera kuri 13 harimo izitwa 'Amahoro yataha iwanyu', 'Ngira umugabuzi w’amahoro yawe', 'Nimwakire amahoro' na 'Turakwiragije'.

Alexis Rusine, atuye mu mujyi wa Kigali i Nyamirambo, akaba ari umugabo wubatse. Kuririmba, kuririmbisha no gucuranga 'Orgue' yabitangiye ubwo yigaga mu Iseminari nto. Intego y’umuziki we ni isanamitima no kubaka amahoro muri sosiyete. Mu ndirimbo ze harimo iyo yise "La Vie" iri mu njyana ya Reggae ndetse ikaba iri mu rurimi rw'Igifaransa.

Aherutse gutangiza ibiganiro n'amahugurwa binyuze mu kigo yashinze mu mwaka wa 2017 cyitwa "CENTERS OF CREATIVITY AND INNOVATION Ltd-CCI". 'Nawe Hanga Agashya' niwo mutwe yahaye ibi biganiro. Asanga ubushobozi bwo guhanga agashya bukenewe rwose ndetse byihutirwa kuko "igihe cy'ibibazo ni cyo kibereye cyo gushyira imbaraga mu guhanga agashya".


Alexis Rusine yihebeye injyana ya Reggae

REBA INDIRIMBO NSHYA "BURI WESE YUBAHWE" YA RUSINE ALEXIS


REBA HANO INDIRIMBO "UBUNTU-HUMANITE" YA RUSINE ALEXIS



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...