Cristiano Ronaldo yaje mu myitozo nyuma yo kwivumbura nk’abana

Imikino - 20/10/2022 3:48 PM
Share:

Umwanditsi:

Cristiano Ronaldo yaje mu myitozo nyuma yo kwivumbura nk’abana

Umukinnyi w’umunya Portugal na Manchester united, Cristiano Ronaldo, yaje mu myitozo nyuma y’uko akoze nk’ibyabana akivumbura agasohoka muri stade umukino utarangiye, umukino wari wabahuje na Tottenham.

Kuri uyu wa Kane mu gitondo, Cristiano Ronaldo yagarutse mu myitozo ya Manchester United kugira ngo aganire na Eric Ten Hag nyuma y’amasaha  make avuye ku kibuga cya Manchester United Old Trafford, ubwo ikipe ye yatsindaga Tottenham muri Premier League.

Mu ijoro ryo ku wa gatatu, Manchester United yitwaye neza itsinda Tottenham ibitego 2-0 ariko icyatangaje abantu ni ukuntu Ronaldo yasohotse muri stade ku munota wa 87, bitewe n’uko atakinnye kuko abakinnyi b’imbere umutoza yari yakoresheje ni Antony, Jadon Sancho na Marcus Rashford. 

Umutoza wa Manchester United ejo mu kiganiro n’itangazamakuru, yabajijwe kubya Ronaldo avuga ko yamubonye akamwihorera, ndetse ko ikibazo cye barakivuganaho uyu munsi.

Ronaldo yafashwe amafoto ari mu modoka aje mu myitozo Carrington saa yine n’igice, ariko ntiyigeze ahagarara ngo ahure n’abafana benshi bari bamutegereje nk’uko yari asanzwe abigenza.


ejo asohoka muri stade agahita yitahira


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...