Kigali

FERWAFA yahaye impano Jimmy Gatete

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:17/10/2022 9:35
0


Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryahaye impano Jimmy Gatete mbere y'uko asubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Kuri iki cyumweru ni bwo umuyobozi wa FERWAFA, Olivier Nizeyimana; Visi Perezida, Marcel Matiku, bari kumwe n'umunyamabanga wa FERWAFA, Muhire Henry, bashyikirije Jimmy Gatete impano y'igihangano kiriho ifoto ye ubwo yari akiri umukinnyi.

FERWAFA yatangaje ko iyi mpano bayitanze mu buryo bwo gushimira uyu rutahizamu w'amateka mu Rwanda ku buryo yemeye kwitabira muri gahunda yahuje abanyabibwi mu mupira w'amaguru baheretse guteranira hano mu Rwanda.

Uhereye ibumoso, Muhire Henry umunyamabanga wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier umuyobozi wa FERWAFA, Jimmy Gatete na Fred Siewe umuyobozi wa FIFVC 

Aba banyabigwi bari baje mu gikorwa cyo kumenyekanisha irushanwa ry'igikombe cy'Isi cy'umupira w'amaguru gikinwa n'abakanyujijeho, kikazabera mu Rwanda mu 2024 aho kizaba kibaye ku nshuro ya mbere.

Jimmy Gatete utari uherutse mu Rwanda, yazanye mu Rwanda n’ibindi birangirire birimo; Anthony Baffoe ukomoka muri Ghana, Lilian Thuram ukomoka mu Bufaransa, Roger Milla ukomoka muri Cameroun, Laura Georges ukomoka mu Bufaransa Patrick Mboma ukomoka muri Cameroun na Khalilou Fadiga ukomoka muri Senegal.


Nizeyimana Olivier ashyikiriza impano Gatete 


Jimmy Gatete yitegereza impano yahawe





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND