Umuhanzi Akon yahamije ko amafaranga atari yo soko y'ibyishimo mu buzima, anakomoza ku bibi amafaranga azanira uyafite.
Aliaune Damala Badara Akon Thiam uzwi ku izina rya Akon, ni icyamamare mu muziki ku rwego rw'Isi ukomoka muri Senegal umaze igihe atagaragara mu muziki, aho ahugiye mu bikorwa by'ishoramari n'ubwubatsi.
Uyu muhanzi wakunzwe na benshi mu ndirimbo zinyuranye zakunzwe zirimo Lonely, Don't Matter, I'M So Paid n'izindi nyinshi, yamaze guhamya ko amafaranga atari yo soko y'ibyishimo mu buzima, ndetse anakomoza ku kuba azana ibibazo byinshi kurusha ibyo akemura.
Mu kiganiro Akon yagiriye kuri radiyo Hot 97.1 FM, yagarutse ku kibazo abantu benshi bakunze kuburanaho cy'uko amafaranga ariyo atanga umunezero, maze yerekana uko we abitekereza.
Mu magambo ye, Akon yagize ati: "Amafaranga ntabwo byanze bikunze agura umunezero kuko ahanini biterwa n’ibishimisha umuntu. Abantu bafite amafaranga ntibaba bafite umwanya, kuko agutwara umwanya kandi rimwe akagutwara kure y’umuryango wawe''.
Akon yahamije ko amafaranga atari yo soko y'ibyishimi mu buzima.
Akon yakomeje ahamya ko amafaranga atari yo azana ibyishimo mu buzima agira ati: "Amafaranga akuzanira ibibazo byinshi kurusha ihumure. Uribura wese. Ntabwo wabonera umwanya umuryango wawe. Aho nta humure ririmo. Mbona amafaranga atari yo yatuma umuntu agira ibyishimo, kuko hari abatayafite bishimye kurusha abayafite".
Akon w'imyaka 49 yasoje avuga ko abantu badakwiye kwibeshya ko amafaranga ariyo azana ibyishimo mu buzima, kuko batungurwa bayabonye bakabura ibyishimo.
TANGA IGITECYEREZO