RFL
Kigali

Tumaini Byinshi yashyize hanze indirimbo nshya "Umwambi" yakoreye ku nyanja y'umunyu-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/10/2022 22:37
0


Umuramyi Tumaini Byinshi utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wamamaye mu ndirimbo "Abafite Ikimenyetso", yashyize hanze indirimbo nshya "Umwambi" yakoreye ku nyanja y'umunyu.



Mu kiganiro na inyaRwanda, Tumaini Byinshi yagize ati "Umwambi, Inspiration [inganzo] yayo yavuye mu Ijambo ry’Imana ryanditse muri 1 Samweli 3. Ni ndirimbo ya nyuma igize album yanjye ya mbere nise "ABAFITE IKIMENYETSO". Iyi ndirimbo nayikoreye muri Leta ya Utah, Salt Lake City ku nyanja y'umunyu".

Yavuze ko amashusho y'iyi ndirimbo yamutwaye imbaraga nyinshi kuko "nifuza ko iba video iri ku rwego rwiza kandi ndashimira Imana ko byagenze nk'uko nabyifuzaga. Kuko yakiriwe neza cyane, abantu bayishimiye barimo barampamagara tukaganira, nkumva ko yabakoze ku mutima."

Iyi ndirimbo igiye hanze mbere gato y'igitaramo afite mu mujyi wa Indianapolis muri Leta ya Indiana kizaba ku cyumweru tariki ya 16/10/2022. Ni muri Touryise #IkimenyetsoTour, igamije kuzenguruka America yose ndetse ikazakomereza hanze yayo.

"Mbwira ko ari wowe umpamagayee!. Mbwira ndi kumva ijwi sinkubone. Ndabaza ko hari uwumvise iryo jwi bati reka ntawe uguhamagaye. Ni wowe mwami ntegereje nyambika intwaro zikwiriye ntazakorwa n'isoni mu isi yabizera" Amwe mu magambo agize indirimbo "Umwambi".


Tumaini Byinshi yamamamaye mu ndirimbo "Abafite Ikimenyetso"


Tumaini Byinshi hamwe n'umugore we

REBA HANO INDIRIMBO "UMWAMBI" YA TUMAINI BYINSHI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND