RFL
Kigali

Ubusesenguzi bwa Pastor Rutwaza ku ntambara y'u Burusiya muri Ukraine n'icyakorwa igahagarara

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/10/2022 17:15
0


Intambara y'u Burusiya muri Ukraine mu mboni y'umwanditsi n'umusesenguzi wigenga, Rutwaza Rodrigue, nk'uko yageneye kopi inyaRwanda.com.



Intambara zose zigira gitera. Impamvu z’intambara y’u Burusiya kuri Ukraine zose zaba impumvu polike, ubukungu cyangwa impamvu z’amateka, izavuzwe n’izitaravuzwe, naratekeje ngerageje kuzisesengura no kureba ishusho y’iyi ntambara, n’ishingiro ryayo n’aho igana, biransiga ndandika.

Abafaransa bagira umugani ugira uti; "Ushaka kwica imbwa ye ayishinja ibisazi" (“qui veut tuer son chien l’accuse de la rage”). U Burusiya, impamvu bwashyize imbere bujya gushoza intambara kuri Ukraine, Perezida Putin yarabanje yita Guverinoma ya Ukraine ko ari ubutegetsi bw’abanazi bakorera iyica rubozo na Genocide igice kimwe cy’abaturage bavuga ikirusiya, batuye mu Burasirazuba bwa Ukraine hitwa Donbas.

Igitondo cyo kuwa 24 Gashyantare 2022 u Burusiya bwatangaje ko bugiye gukora ibikorwa bya gisirikare byihariye bigamije kurwanya Guverinoma y’abanazi (special Military operation of demilitarize and Denazification of Ukraine).

Tuvuge ko ibyo Putin yaregaga Guveronoma ya Ukraine ari ukuri. Ariko ibaze ibi bibazo nka 2: 'Ni gute Igihugu gikorera ibikorwa bya gisirikare mu kindi nta burenganzira cyabigihereye'? Ese umuntu wese uzi cyangwa uvuga ururimi rw’Ikirusiya aho yaba ari hose, u Burusiya buramurwanirira nubwo yaba ari umuturage w’ikindi gihugu?'

Mu mboni y’umwanditsi wigenga, mvuga ko iyi impamvu ari impamvu rwitwazo n’uko by'ukuri ibibazo byose Ukraine nk’igihugu kigenga cyagira by’Imbere mu gihugu mu gihe bitigeze birenga imbibi zayo ngo bivogere imbibi z’u Burusiya.

Numva uburyo bwose bwo kugikemura bukwiye kuba uburyo bwite bw’icyo gihugu n’abandi kiyambaje. Ukraine ntiyigeze itabaza u Burusiya kubafasha gukemura ibibazo by’imbere mu gihugu.

Nagira ngo mbibutse ko iyi si ifite uko iyoborwa byumvikanweho kandi bishyirwa mu mahame shingiro y’umuryango wa UN, ko buri gihugu ari ntavogerwa. Buri gihugu gifite ubudahangarwa n’ubusugire bungana n’ubw’ikindi gihugu, hatitawe ku ingano cyangwa gukomera mu bukungu cyangwa mu imbaraga za gisirikare.

Mu gihe Ukraine yari kuba yananiwe gukemura ibibazo byayo, hari kwitabazwa amategeko mpuzamahanga biciye mu miryango y’Akarere Ukraine iherereyemo cyangwa imiryango mpuzamahanga harimo n’Umuryango w’Abibumbye (UN).

Kuwa 24 Gashyantare 2022 Ingabo z’u Burusiya n’ubwema n’ubwemanzi, zifite imbunda, n’izindi ntwaro z’intambara za rutura zitera Ukraine. Kwinjira ku butaka bwa Ukraine ntibikwiye kwitwa ibikorwa byihariye bya gisikare ahubwo bikwiye kwitwa gutera Ukraine cyangwa gushoza intambara, kuvogera imbibe z’igihugu, kandi twabyita gukandagira ubusugire bw’ikindi gihugu. Ibi nibyo u Burusiya bwakoze kuri Ukraine bitabatijwe andi mazina. 

Abantu nagiye mbona bashyigikira iki gikorwa kigayitse u Burusiya bwakoze, abenshi bagiye bashingira ko ngo na Amerika n’ibihugu by’ibihangange bijya bikora nk'ibyo u Burusiya bwakoze, bikivanga mu bibazo bwite bw’ibihugu cyangwa bigashoza intambara mu ibindi.

Bati rero kuko u Burusiya bubikoze buharanira gukomera n’inyungu zabwo bwite, nta cyaha. Mu mboni yanjye, mbona ikibi kidakwiye gusobanuzwa ikibi cy’undi, numva ari ibyo kunengwa tutitaye k’ubikoze wese cyangwa uwigeze kubikora.

Nk’umunyafurika, nababajwe n’imvugo ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, aho avuga ati “Ubuzwa gusinzira n’amakimbirane y’u Burusiya na Ukraine namuha inama n’umuti wamufasha - ishyiremo ko ibi birimo kuba muri Africa, ishyiremo ko biri kubera mu Burasirazuba bwo hagati, ishyiremo ko Ukraine yahindutse Palestine, uburusiya bukaba America”.

Ibi bishatse kuvuga ko u Burusiya ntaho batandukaniye n’uwagiriye nabi Africa cyangwa uwagiriye nabi Palestine. Mu yandi magambo barahadutanze natwe dufata ahatwegereye cyangwa ahasigaye. 

Bigaragara ko abayobozi ba Africa badakwiye kugwa mu mutego wose u Burusiya bwabashyiramo bwerekana ko bushaka kudukura munsi ya mpatsibihugu y‘abanyaburayi na America kuko bose nta mpuhwe badufitiye. 

Africa niyo mpamvu ikwiye guharanira politike inganyisha inyungu (win-win game) aho guhora muri politike yo gucinya inkoro, gutega amaboko gushyigikira aba cyangwa bariya. Ahubwo tugakora politike yishyira ikizana kandi ikemura ibibazo by’abayituye.

Uburusiya mu ishusho y’umugabo urya utwe akarya n’utw'abandi

Kenshi mu mvugo z’abayobozi b’u Burusiya bagiye bacikwa mu magambo bagaragaza ko Ukraine idakwiye kuba iriho, bagambiriye kwisubiza ubutaka bwabo cyangwa kugarura imbibe z’icyahoze ari Soviet Union (USSR). 

Ubona ko iyi ntego bayototeye muri 2014 ubwo biyeguriraga igice cy’ubutaka bwa Creamia, babigezeho igihe bateraga igihugu cya Georgia, bakigarurira ibice by’ubutaka bwayo nka Abkhazia na South Ossetia bigize 20% y’igihugu cyose. Barongera batera igihugu cya Modova Biyegurira igice cya Transnistria

Kuvuga ko Intego nyamukuru y’u Burusiya ari ukugira ngo Ukraine n’ibindi bihugu bituranyi ntibibe ibinyamuryango wa NATO waba urebye hafi. Kuko nubwo nayo ari imwe mu mpamvu ariko siyo nyamukuru. 

Byongeye kwigaragaza igihe muri Nzeri bayobora icyo bise kamarampaka (Referendum) mu duce tune (4) twa Ukraine; Luhansk, Donetsk, Kherson & Zaporizhia kugira ngo babone uko batwomeka ku Burusiya, nubwo ingabo z’u Burusiya zitagenzuraga utu duce twose, amatora yabaye ayobowe n’ingabo zabo.

Ikindi kikwereka ko iyi yari intego yabo nyamukuru ariko bakabeshya isi ko bagiye gukora ubutabazi ku baturage bavuga ururimi rw’Ikirusiya batuye muri Ukraine. 

Nkuko tubibona ahandi, ibice bikeneye kwiyomora ku bihugu byabo, akenshi baba bifuza gutangira ibihugu byigenga. Ntaho wapfa kubona agace gashaka kuva ku gihugu kimwe ngo kiyomeke ku kindi gihugu. Byarashobokaga ko iyo koko abo baturage bari kuba bagowe bari guharanira kwibohora ngo bigenge. Ariko uburusiya bwabikoze bugamije kugera ku ntego n’inyungu zabwo bwite.

Ukraine n’ibihugu biyishyigikiye byiyita 'Free world' (isi yo kwishyira ukizana), nabo ntibashaka gutsindwa n’isi y’igitugu n’iterabwoba. Ibihugu byibumbiye muri NATO n’ibindi bihugu by’inshuti, bikomeje gushyigikira Ukraine mu buryo bwa gisirikare n’ubwirinzi, no mu bijyanye n’ubukungu.

Nyuma yo kwisubiza igice kinini ku butaka mu mahindura akomeye ya Ukraine yakoze kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa cyenda yaranzwe no gusubiza inyuma ingabo z’abarusiya, byateye benshi kugira ikizere ko u Burusiya bwaba bugiye gutsindwa iyi ntambara.

Impamvu iyi ntambara mbona ko isura intambara ya gatatu y’isi

Ibihugu by’uburengerazuba byagiye bigira uruhare muri iyi ntambara mu buryo buziguye, birinda kohereza ingabo kurwanira Ukraine, birinze guha Ukraine intwaro zirasa kure cyane kugira ngo Ukraine itazarasa mu Burusiya intambara ikajya ku rundi rwego rwisumbuyeho. Nubwo babyirinze rwose, ariko mbona intambara y’isi kugeza ubu ishoboka, nshigiye ku mpamvu nka 6:

Impamvu ya mbere: Kubona ibihugu byinshi byarafashe uruhande bibogamiyeho muri iyi ntambara. Ba minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi bagenze isi bashakisha ababashyigikira. By'umwihariko kubona igihugu cya Belarus kirimo kwitegura gutera Ukraine giturutse mu Majyaruguru.

Impamvu ya kabiri (2): Kubona u Burusiya bwemeza ku mugaragaro ko butwaye uduce 5 dufite ubuso 136,000 sq Km(52,510sq miles), bungana na 22% y’igihugu cya Ukraine, ikomekwa ku Burusiya burundu kandi Ukraine nayo yariyemeje ko izagarura buri metero yose y’ubutaka bwayo u Burusiya bwatwaye.

Impamvu ya gatatu(3): Ihangana z’ingufu za nikereyeri hagati y’u Burusiya na America aho Perezida Putin yemeje ko azakoresha intwaro yose afite ku bwo gutsinda iyi ntambara, America nayo ikamuha gasopo ko ibizayibaho niramuka ihirahiriye gukoresha intwaro z’uburozi bw’ingufu za nikereyeri ari agahoma munwa.

Impamvu ya Kane (4): Nyuma y’uko Ukraine irashe ikangiza ikiraro gihuza Creamia n’u Burusiya. U Burusiya bwarashe missiles 84 zirasa kure zo kwangiza Umurwa Mukuru wa Ukraine, n’ahandi. Nyuma y’amezi, mui Kyiv nta missile ziyigwamo, muri gitondo cyo kuri wa 10 Ukwakira 2022 u Burusyai bwaharashe missile 10, bigaragaza ko uko impande zombi zigenda zihimuranaho bidatinze bizarangira ibindi bihugu bibijemo.

Impamvu ya gatanu(5): Kubona Ukraine yararangije gusaba ku mugaragaro kwinjira muri NATO nabyo byakomeje intambara.

Impamvu ya gatandatu (6): Kubona Uburusiya bugiye kuyobora Akanama k’Umutekano ka UN. Aka kanama kazadindizwa n’ubuyobozi bw’u Burusiya gufata imyanzuro yafasha guhagariko iyi ntambara.

ICYAKORWA NGO INTAMBARA IHAGARARE

Uwatangije iyi ntambara ahagaritse cyangwa ahagaritswe, iyi ntambara yahagarara. Mbona ibikorwa bose harimo n’ibihano no gutera inkunga Ukraine, byose ari inzira ndende zigeza ku gisubizo ariko gikerewe nyuma y’igihombo kinini. 

Mu isi habuze umuntu cyangwa igihugu cy’intwari itinyuka ndetse habuze n’ubushobozi buhagarika iyi ntambara. Gashozantamba atukwa ubwa cya gitutsi cy’abanyarwanda batukana batera ubuse bati “urakicwa n’ikitakubashije”. 

Ikindi mbona cyahagarika iyi ntambara, ni ukurekura igihugu cy’integenke kikayamanika kigahanagurwa ku ikarita y’isi amahoro, intambara ikarangira. Ariko ntibikabeho kuko igihugu ni Gakondo bwite, ntibikwiye ko isi turebera ibihugu bikomeye bikoresha ibyo byshatse ibihugu bito. Ukraine ni uburenganzira bwayo kwishyira ikizana muri byose yubahiriza uburenganzira bw’ibindi bihugu.

Igihe u Burusiya bwahagarika kurwana, intamba yarangira, ariko Ukraine guhagarika kurwana ubwayo yaba irangiye. Buri ruhande n’abarushyigikiye rufite uko rwifuza ko iyi ntambara yarangira ariko nta ruhande na rumwe rwifuza kurangiza iyi ntambara rutsinzwe cyangwa rwemeye kumanika amaboko. 

Mugihe Intego u Burusiya bwatangiranye yo kwagura igihugu muri politike, ubutaka ndetse n’ubuhangange mu ihangana rikomeye buhanganyemo na Amerika (USA) n’ibihugu bihuriye muri NATO, izo ntego zitaragerwaho biragoye ko u Burusiya bwahagarika kurwana. 

Ibindi byiringiro byo kurangira kw’iyi ntambara, kwari kuba iyo abaturage b’u Burusiya badahunga, ahubwo bagahangana no guhindura ubutegetsi buriho, u Bushinwa n’ibindi bihugu bishyigikiye u Burusiya bikabuva inyuma, byakwihutisha gutsindwa kwabwo, intambara ikarangira.


Pastor Rutwaza Rodrigue, umwanditsi akaba n'umusesenguzi


Rutwaza yagaragaje ibyakorwa intambara y'u Burusiya na Ukraine igahagarara


Yanditswe na Rutwaza Rodrigue






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND