RFL
Kigali

Gen. Muhoozi yarikoroje nyuma yo gutangaza ko abura ibitotsi kubera ikimero cy’abakobwa!

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:15/10/2022 12:45
1


General Muhoozi Kainerugaba umuhungu wa Perezida wa Uganda Yoweli Museveni, arasaba abakobwa kumuha agahenge, bakareka kwerekana ubwiza bwabo binyuze ku mafoto kuko ngo bituma adatora agatotsi.



Ni ubutumwa yanyujije kuri konti ye ya Instagram na Twitter aho yifashishije ifoto y’umukobwa w'inzobe cyane wambaye imyenda imufashe cyane, ukabona imyanya ye y'ibanga iragaragara. "Bakobwa, nkeneye gusinzira mu mahoro, mureke kunzamurira amarangamutima kubera amafoto yanyu y'ikimero".

Nyuma y’ubwo butunwa, abantu benshi bakamejeje bamwe bati: "Konti ye bayibye", abandi bunga mu rye nabo bavuga ko babuze ibitosi. Honore Claude yanyuze kuri Instagram ya InyaRwanda, avuga ko Rumaga yabivuze neza ati 'Umugore si umuntu'. Ati "Umugore ugamburuza General sha".

Gen. Muhoozi, imfura ya Perezida wa Uganda, akunda kuvugisha abatari bake cyane cyane kuri Twitter akoresha cyane. Ushatse umwite umutaramyi ukomeye mu Isi ya Twitter. Byinshi mu byo atangaza, bisetsa ndetse bigatangaza abakunzi b'imyidagaduro.

Urugero muri Gashyantare uyu mwaka, yatangaje ko intambara akeneye hagati y'u Rwanda na Uganda ari iyo kugaragaza uburanga bw'abakobwa bo muri ibi bihugu byombi, iryo rushanwa rikaba muri mwaka. Yahise aritangiza anashyiraho Akanama Nkemurampaka.

Aherutse kuzamurirwa ipeti avanwa kuri Lieutenant General agirwa General, ariko yahise avanwa ku nshingano zo kuba umugaba mukuru w'ingabo zirwanira ku butaka za Uganda.


General Muhoozi yavugishije abatari bake


Muhoozi aherutse kuzamurwa mu ntera agirwa 'General'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • KAREGEYA Telesphore1 year ago
    Uyu mukobwo aratangaje ntawe atakura mubyimbo kuko ateye ubwuzu pe! umuntu wese wumugabo umubo ntabwo yatora agatotsi abakobwa bagerageze bambare imyenda itagaragaza umwanya wibanga kuko batuma batuma abago na basore bagira amarangamutima Murakoze





Inyarwanda BACKGROUND