RFL
Kigali

Ikipe z'i Rwamagana ntabwo zisigana! Ibyaranze umunsi wa 5 wa shampiyona

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:14/10/2022 12:02
0


Police FC na Rwamagana City zamaze kwiyandikisha muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda, nyuma y’aho inota ryari ikizira kuri zo.



Kuri uyu wa Kane hashojwe umunsi wa 5  wa shampiyona, umunsi watanze n'udushya dutandukanye harimo n'amakipe yabonye amanota yayo ya mbere kuva shampiyona yatangira. 

Ni umunsi waranzwe n'ikirarane kimwe cy'umukino wagombaga guhuza Rayon Sports na As Kigali ariko ugasubikwa, kuko As Kigali yari mu rugendo ruyiganisha muri Libya.

Uko amakipe yahuye

Ku wa 3

Espoir FC yanganyije na Rutsiro FC ubusa ku busa, Gorilla FC itsindwa na Musanze FC ibitego 2-0; ibitego byatsinzwe na Namanda Luke Wafula na Victor Ogendo Omondi. APR FC nayo yatsinze Marine FC ibitego 2-0 byatsinzwe na Byiringiro Lague na Mugisha Bonheur mu gice cya kabiri.

Ku wa Kane

Rwamagana City yatsinze Gasogi United igitego 1-0, cyatsinzwe na Shumbusho Aphrodis. Kiyovu Sports yanganyije na Etincelles FC igitego kimwe kuri kimwe, igitego cya Etincelles FC cyatsinzwe na Moro Sumaila naho Bizimana Amiss yishyurira Kiyovu Sports. 

Sunrise FC yatsinzwe na Mukura ibitego 2-1; Mukura yatsindiwe na Robert Mukogotya watsinze ibitego 2, mu gihe Niyibizi Vedaste ariwe watsinze igitego cya Sunrise FC. 

Umukino washoje umunsi wa 5, Police FC yavukiye mu Karere ka Rwamagana yatsinze Bugesera FC ibitego 2-1 byatsinzwe na Twizerimana Onesme, naho Bugesera FC itsindirwa na Kato Samuel.

Marine FC ubu niyo ya nyuma ku rutonde rwa shampiyona n'inota rimwe 

Uyu munsi wa 5 wabonetsemo ibitego 13 aho usibye Kiyovu Sports, Sunrise FC, Espoir FC na Gorilla FC izindi kipe zose zakiriye zabonye amanota 3 imbumbe. 

Rwamagana City na Police FC zabonye amanota 3 ya mbere nyuma y’aho zari zimaze imikino irenga itatu nta nota. Police FC yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Twizerimana Onesme.

N'ubwo itakinnye, Rayon Sports niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 12, igakurikirwa na Kiyovu Sports ifite amanota 10 inganya na Gasogi United. 

APR FC iri ku mwanya wa 5 n'amanota 9. Rwamagana City iri ku mwanya wa 15 n'amanota 3, ikurikirwa na Marine FC iryamye ku mwanya wa nyuma n'inota rimwe.

APR FC yakoresheje abakinnyi benshi basimbura 

Bimwe mu byaranze uyu munsi ni ikarita 2 z'umutuku zabonetse ku mukino umwe wa Police FC na Bugesera FC , aho ushinzwe ubuzima bw'ikipe ya Bugesera FC Eric Itangishaka  bakunze kwita Eric Dinho yahawe ikarita itukura kubera kuvugana nabi n'umusifuzi, naho myugariro wa Police FC Shami Carnot Habimana nawe ahabwa umutuku umukino wenda kurangira.

Ikindi twagarukaho ni uguterana amagambo kwaranze umutoza wa APR FC Adil na Kapiteni w'ikipe Manishimwe Djabel, nyuma y'umukino wabahuje na Marine FC.

Kiyovu Sports yagowe cyane na Etincelles FC 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND