RFL
Kigali

Hiyandikishije 214: Haramenyekana abakomeza mu irushanwa rya One Nyota Music Competition

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:14/10/2022 8:52
0


None hagiye kumenyekana abakomeje mu irushanwa ryateguwe hagamijwe gufasha abahanzi, kugira ubushobozi bwo guhangana ku isoko ry’umuziki imbere no mu ruhando mpuzamahanga.



Nyuma y’uko kuwa 05 Nzeri 2022 hatangiye gahunda yo kwiyandikisha byakorwaga hoherezwa umwirondoro uherekejwe n’amashusho y’umunota umwe uwiyandikisha aririmba, ku bishoboye anacuranga bigasozwa kuwa 10 Ukwakira 2022, hiyandikishije 214.

Nk’uko byari biteganijwe mu gikorwa, kuri uyu wa 14 Ukwakira 2022 mu ishuri rya Elite Music ahazwi nka Centre Missionaire Lavegerie hafi ya Sainte Famille abiyandikishije baranyura imbere y’akanama nkempuramaka.

 Mu kiganiro inyaRwanda.com yagiranye n’umuyobozi w’aya marushanwa Shyaka Brenda, yagize ati: “Twifuje nka kompanyi ya Chufa itegura ibitaramo, ibirori n’ibikorwa bitandukanye byiganjemo iby’imyidagaduro kugira uruhare mu gukomeza kuzamura abanyempano mu muziki.”

Akomeza agira ati: “Twari dufite gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga kugera dusoje nk’uko biyandikishije cyangwa n’andi marushanwa menshi akorwa, ariko twasanze guhuza abahanzi ari byiza kubw’ejo hazaza heza h’irushanwa n’abahanzi.”


Agaruka kuho babona irushanwa mu myaka iri imbere ati: “Ni byinshi turifuza ko rikura rigafasha abanyarwanda bafite impano yaba abari mu gihugu no hanze yacyo, kandi hari icyizere ko bizagerwaho. Turifuza kurema abahanzi bahatana ku isoko ry’imbere no hanze yacyo.”

One Nyota Music Competition ikaba izahemba abahanzi batatu babafasha mu kubakorera indirimbo, yaba iz’amajwi n’amashusho bikozwe n’inzu zitunganya umuziki zirimo izikomeye imbere mu gihugu no hanze yacyo, ndetse no kubafasha kuzimenyekanisha.

By’umwihariko nk’uko bivugwa, irushanwa ryitwa One Nyota Music Competition ugenecyereje mu kinyarwanda Inyenyeri Imwe Rudasumbwa, umuhanzi wa mbere ni we uzahabwa amasezerano y’umwaka ashobora kongerwa kubwumvikane bw’umuhanzi na kompanyi ya Chufa, binyuze mu mushinga w’amarushanwa ya One Nyota Music Competition.

Uyu munsi haraba amajonjora asiga hamenyekanye abagiye guhatana mu cyiciro gikurikira 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND