Akari ku mutima wa Sina Gérard nyuma y’uko Burna Boy acyeje urusenda rwe 'Akabanga'

Imyidagaduro - 13/10/2022 7:31 PM
Share:

Umwanditsi:

Akari ku mutima wa Sina Gérard nyuma y’uko Burna Boy acyeje urusenda rwe 'Akabanga'

Mu ijoro ryakeye ku mbuga nkoranyambaga hatigise bitewe n’amashusho mato ya Burna Boy umuhanzi w’icyamamare mu muziki wa Afurika n'Isi, wavuze ko aho agiye hose yitwaza urusenda rwitwa ‘Akabanga’ rukorerwa mu Rwanda.

Ni amagambo Burna Boy yavugiye mu kiganiro Later with Jools Holland gitambuka kuri BBC Two, avuga ko urusenda rwiswe ‘Akabanga’ rukorerwa mu Rwanda, rwamuryoheye ku buryo budasanzwe.

Burna Boy yavuze ko aho agiye hose yitwaza urusenda rw’Akabanga kubera uburyohe bwarwo. Yabivuze ubwo Jools Holland yari amubajije niba hari ikintu akunda kwitwaza kenshi iyo ari mu rugendo cyangwa afite ibitaramo hirya no hino ku Isi.

Mu gusubiza, Burna Boy yagize ati: “Ohh mugabo, nitwaza urusenda. Hari urusenda rwitwa Akabanga niba nibuka neza, umushongi w’Akabanga uraryoha cyane, ni yo ukihumurije wumva utazi uko ubaye. Nta kintu na kimwe narya katarimo."

Urusenda "Akabanga" rukorerwa mu Rwanda mu Ikigo gifite inganda n'ibikorwa by'ubucuruzi cya Enterprise Urwibutso [Ese Urwibutso] cy'umushoramari Sina Gerard. 

Twegereye Sina Gerard nyiri iki Kigo gikora uru rusenda rwitwa Akabanga, mu gushaka kumenya uko yakiriye ibyatangajwe n'uyu muhanzi w'icyamamare ku Isi. Sina Gerard yabwiye inyaRwanda.com ko ubu butumwa bwamugezeho ndetse ashimira byimazeyo Burna Boy.

Aganira n'umunyamakuru inyaRwanda.com, Sina Gerard yavuze ko ari ibintu by’agaciro cyane ndetse ko bitanga icyizere ku byo bakora. Yongeyeho ko bidatanga icyizere kuri we gusa, ahubwo ko ari ku gihugu muri rusange.

Yagize ati: ’’Ni ibintu biri mu rwego rwo hejuru. Bitanga icyizere mu byo dukora, bitanga icyizere ku gihugu. Ni urusenda rukorwa mu Rwanda. Wa murimo wacu, rwa ruganda rwacu. Bitanga umusaruro kandi uwakoze neza neza, ahabwa ishimwe.’’

Ku bijyanye n’umuhumuro udasanzwe w’uru rusenda washimagijwe na Burna Boy, nyiri uru rusenda "Akabanga", yavuze ko ari yo mpamvu rwiswe "Akabanga" ndetse ko rwuje ubuziranenge kubera uburyo barutegura n'uburyo barwitaho. Yavuze ko ari ibanga rizamuka cyane ku muhinzi urwitaho.


Burna Boy yavuze ko nta kintu ajya arya kitarimo Akabanga

Mu gusoza ikiganiro twagiranye, Sina Gerard yashimye umukuru w’igihugu, ashimira na Burna Boy, ndetse ashishikariza abahinzi bagenzi be guhesha agaciro ibyo bakora.

Damini Ebunoluwa Ogulu Damini Ebunoluwa Ogulu wamamaye nka Burna Boy ni umwe mu bahanzi bakomeye bakorera umuziki wabo muri Afurika. Yegukanye igihembo cya mbere cya Grammy Award mu mwaka wa 2021 abikesha Album ya gatanu yise ‘Twice As Tall’.

Akabanga kari kwemeza ab'ibwotamasimbi

Reba hano ubwo Burna Boy yavugaga ku Akabanga


Sina Gerard yashimiye cyane Perezida Kagame

REBA INDIRIMBO "ON THE LOW" YA BURNA BOY IMAZE KUREBWA NA MILIYONI 295



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...