Umuririmbyi Nemeye Platini wamamaye mu muziki ku izina rya Platini P, yafashe indege yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho agiye gukorera ibitaramo.
Ni ubwa mbere Platini
agiye gukorera igitaramo muri Amerika nk’umuhanzi wigenga. Ariko akiri muri
Dream Boys bahataramiye mu bihe bitandukanye.
Yahagurutse ku kibuga
cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere
tariki 10 Ukwakira 2022, aho yari aherekejwe n’umugore we Olivia Ingabire n’imfura
ye y’umuhungu.
Uyu muhanzi afite igitaramo ku wa 15 Ukwakira 2022 kizabera mu Mujyi wa Kentucky azahuriramo n’itsinda rya Charly na Nina.
Anafite igitaramo ku wa 11 Ugushyingo 2022 kizabera
mu Mujyi wa Main Poland.
Ku wa 19 Ugushyingo 2022,
uyu muhanzi azataramira muri Texas mu mujyi wa Dallas. Anafite igitaramo mu Mujyi wa
Michigan.
Platini yabwiye
itangazamakuru, mbere y’uko ahaguruka umugore we yamuragije Imana, kandi
amushishikariza kuzakomeza gusenga Imana muri uru rugendo rw’amezi abiri agiye
gukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu mugabo yavuze ko
afite amatsiko yo kongera guhura na TMC bahoranye mu itsinda rya Dream Boys. Cyane
ko hashize hafi imyaka itatu badahura.
Abajijwe niba hari igitaramo
azahuriramo na TMC, yavuze ko ataramenya gahunda ariko ‘hari ubukwe dushobora
guhuriramo tukaramukanya’.
Ati “…Ningira amahirwe yo
kumubona bizaba ari byiza. Nibaza ko byaba ari ibintu byiza, kuko hashize
imyaka itatu.”
Akomeza ati “Kugeza ubu
nta kintu baratubwira ariko cyaba ari ikintu kinejeje. Eeeeh ndibutse [Akubita
agatwenge] kugeza ubu ibyo nzi neza hari ubukwe dushobora guhuriramo
tukaramukanya mbere na mbere.”
Yanavuze ko muri ibi
bitaramo azaririmbamo muri Amerika, birashoboka ko TMC bazabihuriramo. Ariko
bizaterwa n’ababiteguye uko babishaka.
Platini yavuze ko ajyanwe
no kugaragaza ibikorwa biranga imyaka ibiri ishize ari mu muziki nk’umuhanzi
wigenga.
Iyi myaka ibiri ayisobanura
nk’urugendo ruteye ishema ‘kuko nta gusubira inyuma kurimo’. Ndetse, abasha
gusobanura neza ubuhanzi bwe nk’uko abwiyumvamo.
Uyu muhanzi avuga ko
uretse gutaramira Abanyarwanda batuye muri iyo mijyi, bizaba ari n’umwanya wo
gususurutsa abarundi bahatanuye cyane cyane binyuze mu ndirimbo ‘Ikosa 1’
aherutse gukorana n’umuhanzi Big Fizzo wo mu Burundi.
Platini ashima
itangazamakuru ryamushyigikiye, inshuti ze, umuryango we, itsinda
ry’abaririmbyi n’abandi bakomeje gushyira itafari ku rugendo rw’umuziki we, cyane
cyane itsinda Kina Music, inzu ifasha abahanzi ya One Pecent abarizwamo.
Agiye kumara amezi abiri
muri Amerika. Platini yavuze ko mu rwego rwo kuticisha irungu abafana be bo mu
Rwanda, ku wa 1 Ugushyingo 2022 azashyira hanze Extended Play (EP) iriho
indirimbo esheshatu. Eshatu muri zo zamaze gukorerwa amashusho.
Uyu muhanzi anavuga ko hari amashusho y’indirimbo azafatira Amerika, kandi kuri iyi EP hariho abahanzi babiri bo mu mahanga bakoranye.
Platini yagiye gukorera ibitaramo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Platini yaherekejwe n’umugore we Olivia Ingabire ndetse n’imfura ye
Platini yavuze ko muri ibi bitaramo ashobora kuzabihuriramo na TMC. Ndetse bazaririmba mu bukwe bumwe
Platini yaherukaga muri Amerika mu 2018. Icyo gihe yari yitabiriye inama na mugenzi we TMC
Imyaka ibiri ishize ari mu muziki, Platini ayisobanura nk’urugendo rw’umugisha rudasubira inyuma
Platini yavuze ko agiye
gushyira hanze EP ye nshya iriho indirimbo esheshatu
REBA ICYO PLATINI YATANGAJE YITEGURA KUJYA MURI AMERIKA
Kanda hano urebe amafoto menshi
AMAFOTO: Ngabo Serge
TANGA IGITECYEREZO