RFL
Kigali

Kiyovu Sports yatwariye igikombe mu marira ya Rayon Sports

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:9/10/2022 21:03
0


Kiyovu Sports itsinze Rayon Sports ibitego 2-1, yegukana igikombe cya Made in Rwanda Cup cyakinwaga ku nshuro ya mbere.



Umukino w'amateka waberaga kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, wasize Rayon Sports irira ayo kwarika nyuma yo kuganzwa no kubabazwa na Kiyovu Sports. Uyu mukino watangiye ku isaha ya saa 18:00, Kiyovu Sports ikaba yaje igaragaza imbaraga mu mukino udasize na bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports nabo wabonaga ko biteguye guhangana.

Abakinnyi Rayon Sports yabanje mu kibuga

Hakizimana Adolphe (GK)
Mucyo Didier Junior
Muvandimwe Jean Marie Vianney
Ngendahimana Eric
Mitima Isaac
Mugisha François Master
Mbirizi Eric
Raphael Osaluwe Oliseh
Moussa Essenu
Paul Were
Essomba Willy Onana

Ku munota wa 30, Essomba willy Onana yaje kugira imvune avanwa mu kibuga, asimburwa na Tuyisenge Arsène. Ku munota wa 36 nibwo Kiyovu Sports yabonye igitego cya mbere, gitsinzwe na Mugenzi Bienvenue ku mupira yari ahawe na Serumogo Ali, nawe aterekaho umutwe.

Kiyovu Sports yagumye kugora Rayon Sports ugendeye kubakinnyi, nka Riyaad Noordien wari wagoye Muvandimwe JMV cyane. Igice cya mbere cyarangiye nta mpinduka zibaye, amakipe ajya kuruhuka, Rayon Sports igomba kwitekerezaho by'akarusho.

Abakinnyi Kiyovu Sports yabanje mu kibuga

Kimenyi Yves (GK)
Serumogo Ali
Hakizimana Félicien
Ndayishimiye Thierry
Nsabimana Aimable
Nshimirimana Ismail
Bigirimana Abedi
Mugiraneza Froduard
Ssekisambu Erissa
Mugenzi Bienvenue
Riyaad Noordien

Mugenzi Bienvenue ajya kwishimira igitego na bagenzi be 

Igice cya kabiri gitangiye, umutoza Haringingo yakoze impinduka akura mu kibuga, Mugisha François Master hinjiramo Bavakure Ndekwe Felix, ndetse na Muvandimwe JMV wari wagize igice cya kabiri kigoye ava mu kibuga, hinjira Ganijuru Ishimwe Elie.

Rayon Sports yahise itangira gukina ndetse no kwihutisha umupira. Ibi byatumye imikinire ya Kiyovu Sports ihinduka, bigendanye ni uko yari yatangiye kuko umutoza yari yatangiye kugarira.

Ku munota wa 76 Kiyovu Sports yabonye igitego cya kabiri, cyatsinzwe na Bigirimana Abedi ku mupira wari uturutse muri Koroneri awusubiza mu izamu. Abafana ba Rayon Sports bahise batangira gusohoka muri sitade batareba inyuma gusa n'ubwo bagendaga, ikipe yarushagaho gusatira idacika intege.

Ku munota wa 90 Kimenyi Yves yakoze ikosa asohoka mu izamu nabi, asanganira umupira wari uri gukinwa na Moussa Essenu waje kumuroba, umupira uruhukira mu izamu. Abafana bari bageze ku rya nyuma bataha n'abandi baganaga mu mujyi bose bahise bagaruka, ndetse biyumvamo ikizere cyo kugaruka.

Umusifuzi Mukansanga yaje kongeraho iminota 4 yo gukina, n'ubundi Kiyovu Sports ikomeza kugarira. Ku munota wa 93 Nsabimana Aimable wari wagize umukino mwiza, yaje gukora umupira mu rubuga rw'amahina, iba penariti ya Rayon Sports. Icyizere mu bakinnyi, abafana ba Rayon Sports cyagarutse abatera Siporo barigaragaza, abasimbuka barabucyera. Umupira wabanje gufatwa na Mitima Isaac asa nk’aho ariwe ugiye kuwutera, gusa birangira Mbirizi Eric ariwe uteye penariti ifata igiti cy'izamu uragaruka.

Abafana ba Rayon Sports icyizere bari bagize cyahise kiyoyoka ndetse umusifuzi ahuha mu ifirimbi avuga ko umukino urangiye, Kiyovu Sports iterurira igikombe mu marira n'agahinda by'abafana ba Rayon Sports.

Kiyovu Sports yahise ihabwa miliyoni 5, Rayon Sports yabaye iya kabiri ihabwa miliyoni 4, Mukura victory sports yabaye iya 3 ihabwa miliyoni 3 naho Musanze FC yabaye iya kane ihabwa miliyoni 2. 

Igikombe cya Made in Rwanda Kiyovu Sports yegukanye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND