RFL
Kigali

Mutesi Jolly asa n’uwakomoje ku bivugwa ko yaba ariwe wafungishije Prince Kid

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:9/10/2022 17:07
1


Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2016, Mutesi Jolly yashyize hanze ubutumwa busa n’ubugaruka ku nkundura ikomeje ku mbuga nkoranyambaga, igaragaraza uruhare rwe mu ifungwa rya Prince Kid.



Kuwa 05 Ukwakira 2022 ni bwo Prince Kid nyiri Rwanda Inspiration Back Up yari ifite mu nshingano irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda, yongeye kugaragara imbere y’urukiko.

Kuva icyo gihe hatangiye kuzamuka inkuru zitandukanye zerekana ko Mutesi Jolly ari we uri inyuma yo gufungwa k’uyu musore, kuko ngo yaba yarifuzaga kwegukana imitegurirwe y’iri rushanwa.

Yewe no hirya no hino mu biganiro biba bicaracara mu nsisiro no mu modoka, usanga bavuga ko Mutesi Jolly afatanije na Joel Rutaganda aribo bacuze umugambi wo guhirika burundu Prince Kid.

Ukuri kuri ibi ntikuzwi ndetse ntawe uzi niba koko uko ibyaha uyu musore ashijwa byaje, niba yaranabikoze kuko urubanza ruracyakomeje, ndetse binagoye cyane kumenya ibyarwo kuko rubera mu muhezo ibyo abantu batakiriye na Prince Kid yasabye kuburanira ku karubanda, kuko avuga ko ntacyo afite cyo guhisha.

Nyuma y’ibi bikomeza kugenda bivugwa ndetse byongeye gufata intera muri iki gihe Prince Kid aheruka imbere y’urukiko, Mutesi Jolly yabaye nk’uwerekana ko abibona.

Yifashishije amagambo y'umwanditsi Sylvester McNutt, yagize ati:”Rinda amahoro yawe. Ugire amacyenga kubo wemera ko mubana. Ntutongane n’abagutera umwanya n’imbaraga ubirinde. Kuko buri umwe ntakwiye uruhande rwawe rwiza.”

Akomeza agira ati:”Jya wirinda igihe cyose wiyegurire ab’ingirakamaro n’abizerwa.” 

Ubu butumwa bukaba bwahise bukurikizwa inyunganizi (comments) nyinshi, zimwe zigaragaza ko Prince Kid akwiye kurekurwa.

Nk’uwitwa Jean Paul Rudahunga yagize ati:”Murekure Prince Kid.” Uwitwa Rwagasabo Bonfils ati:”Iruke niyo tekinike ya nyuma.” Undi na we witwa Bebelando ati:”Kubera iki aya magambo.”

Hari n’uwitwa Dominic Habakurama wagize ati:” Kwihisha mu murima w' ubunyobwa ntawe byahiriye, gusa numva bavuga ko ari 40 gusa itarenga, ibisubizo by’ibibazo twibaza ni igihe, reka tubireke kizatubwira.”

Si abo gusa, kuko uwitwa Louise Mujawayezu nawe yaje agira ati:” Ntabwo nabiguhamya ariko niba warabikoze uri umwana mubi, wibagiwe aho yagukuye koko niba ari wowe uzasarura urubuto wateye setu.”

Uwitwa Niyonzima nawe ati:” Wowe uri indashima, uri umugambanyi mbese uri ikirura kiyambitse uruhu rw’intama.” Babelando ati:” Ngo niwowe wagambaniye Prince Kid?” Denyse Niyonsaba ati:” Komera umutima Jolly. Iminsi izabisobanura.”

Akomeza gushyirwa mu majwi yo kugambanira Kid ngo yegukane irushanwa 

Rutaganda Joel na we ni umwe mu bavugwaho gushyirishamo Kid

Uretse kuba hazwi ibyaha Prince Kid ashijwa, nta kindi kihariye kizwi ku rubanza rwe kuko rwashyizwe mu muhezo

Asaba kuburanira mu ruhamwe kuko ngo ntacyo asanga afite cyo guhisha, ibyo ubushinjacyaha budakozwa

Muri Gicurasi 2022 nibwo yatawe muri yombi, ubu aburana avuye muri gereza ya Mageragere acumbikiwemo

Zimwe mu nyunganizi (comment) zimaze gushyirwa ku butumwa bwa Miss Mutesi Jolly

Ubutumwa Miss Mutesi Jolly yasangije abamukurikira

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Alpha1 year ago
    I love you, Mutesi mwiza❤️





Inyarwanda BACKGROUND