Umuhanzikazi Babo uri mu bagezweho yakoze impanuka y’imodoka, ariko kubw’amahirwe ntiyagira icyo aba.
Mu kiganiro umwe mu bantu ba hafi b’uyu muhanzikazi yagiranye n’inyaRwanda.com, yasobanuye iby’iyi mpanuka.
Ati: “Yari wenyine avuye kudepoza inshuti ze, ni hariya ku muhanda ugana Bralirwa.”
Akomeza avuga ko ntacyo yabaye mu bigaragara, ati:”Nta kintu yangiritseho, nta n’umuntu yagonze imodoka niyo yangiritse.”
Yongeraho ko basabwe ko yajya kuryama nyuma akaba aribwo
bazamujyana kwa muganga kureba niba nta kindi kibazo yaba yagize.
Iyi mpanuka ikaba yabaye mu ma saa moya z’igitondo cy’uyu munsi tariki 09
Ukwakira 2022.
Mu busanzwe Babo ni umwe mu bahanzikazi nyarwanda bagezweho
wagiye akora n’abahanzi bakomeye, barimo The Ben na Ariel Wayz.
Uretse kuba kandi akora umuziki, afite n’inzu y’imideli, bimugira umwe mu bashabitsi.
Babo yakoze impanuka
TANGA IGITECYEREZO