RFL
Kigali

Ibihembo ‘Isango na Muzika Awards’ bigiye gutangwa ku nshuro ya gatatu

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/10/2022 11:50
0


Radio Isango Star yatangaje ko igiye gutanga ku nshuro ya gatatu ibihembo ‘Isango na Muzika Awards’ bigamije gushimira abahanzi, aba Producer n’abandi bagira uruhare rukomeye mu guteza imbere uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda mu bihe bitandukanye.



Nk’uko byatangajwe, umuhango wo gutanga ibi bihembo uzaba ku mugoroba wo ku wa 17 Ukuboza 2022, kuri Park Inn Hotel mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali.

Ibi bihembo byatanzwe bwa mbere mu 2020, byongera gutangwa mu 2021. Kavukire Alex [Kalex] uri mu bategura ibi bihembo, yabwiye InyaRwanda ko izi nshuro zabahaye ishusho y’uko hafi 85% by’Abanyarwanda bemeranya n’abashyirwa muri ibi bihembo n’ababyegukana.

Ati “Mu nshuro ebyiri ibi bihembo bimaze kuba, twishimira ko byibuze abanyarwanda nka 85% bavuga ko dukoresha ukuri. Haba muri ‘Nomination’ (abahatana), haba n’ababyegukana.”

Kavukire akomeza avuga ko bishimira ko Isango na Muzika Awards igira uruhare mu gutera ‘ingabo mu bitugu abahanzi bagakomeza gukora cyane ibihangano birimo ubuhanga n’udushya’.

Yanavuze bishimira ko abahanzi bakira neza ibi bihembo kandi ‘nka Isango Star tubafasha mu kumenyekanisha ibihangano byabo’.

Ati “Bishimira no kuba dushima ibikorwa byabo binyuze muri Isango na Muzika Awards.”

Yavuze ko hari zimwe mu mpinduka zizagaragara muri ibi bihembo zizatangazwa mu minsi iri imbere.

Umwaka ushize ibi bihembo byatanzwe mu byiciro 18. Bitangwa ku bahanzi mu byiciro bitandukanye, abakinnyi ba filime, abatunganya indirimbo (Producer) mu buryo bw’amajwi n’amashusho mu rwego rwo gushyigikira urugendo rw’iterambere rw’umuziki w’u Rwanda.

Abegukanye ibihembo bya Isango na Muzika Awards 2021:

1.Igihembo cy’umuhanzi mushya [Best New Artist] cyegukanwe na Confy.

2. Umukinnyi wa filime w’umugabo witwaye neza [Best New Actor] yabaye Rusine Patrick wamamaye muri filime ‘Mugisha na Rusine’.

3. Umukinnyi w’umugore wa filime w’umwaka [Best Actress] yabaye Uwamahoro Antoinette wamenyekanye cyane ku izina rya Siperansiya.

4. Icyiciro cy’umuhanzi ukora umuziki wa Gakondo [Best Culture& Traditional Artist] yabaye Ruti Joel wamamaye mu ndirimbo ‘Igikobwa’.

5.Album y’umwaka [Best Album] yabaye ‘Inzora’ ya Butera Knowless.

6. Indirimbo ihuriweho y’umwaka [Best Collabo] yabaye ‘Away’ y’umuhanzikazi Ariel Wayz na Juno Kizigenza.

7. Umugabo watunganyije neza amashusho [Best Video Director] yabaye Easy Cuts.

8. Umuhanzi ufite indirimbo y’amashusho meza [Best Video of the year] yabaye Kenny Sol abicyesha indirimbo ye yise ‘Say my name’.

9.Igihembo cy’itsinda rikora Gospel [Best Gospel Artist] cyegukanwe na Vestine na Dorcas.

10. Umuraperi w’umwaka [Best Hip Hop] yabaye Bull Dogg.

11. Utunganya indirimbo w’umwaka [Best Producer] yabaye Element wo muri Country Records.

12. Indirimbo y’umwaka [Best Song of the year] yabaye ‘Away’ ya Juno Kizigenza na Ariel Wayz.

13. Producer w’ikinyacumi [Producer of the Decade] yabaye Ishimwe Karake Clement.

14. Umujyanama w’ikinyacumi [Manager of the Decade] yabaye Muyoboke Alex.

15. Umunyamakuru w’ikinyacumi [Journalist of the Decade] yabaye Uncle Austin.

16. Umuhanzi mwiza w’ikinyacumi [Artist of the Decade] yabaye Meddy ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

17. Umuhanzikazi mwiza w’ikinyacumi yabaye Butera Knowless.

18. Umuhanzi w’umwaka [Best artist] yabaye Bruce Melodie.     

Ibihembo Isango na Muzika Awards bigiye gutangwa ku nshuro ya gatatu hashimirwa abanyamuziki


Umwaka ushize abanyamakuru 17 bahawe ibihembo bashimirwa uruhare rwabo 

Umwaka ushize Butera Knowless yegukanye ibihembo bibiri: Icy’umuhanzikazi w’umwaka [Best Female Artist] n’icy’umuhanzikazi w’ikinyacumi [Artist of Decade] 

Indirimbo ‘Away’ ya Juno Kizigenza na Ariel Wayz yegukanye ibihembo bibiri


Igihembo cy’umuraperi w’umwaka ‘Best Hip Hop Artist’ cyegukanwe na Bull Dogg. Cyakiriwe n’umuraperi Fireman


Igihembo cy’umuhanzi mushya utanga icyizere [Best New Artist] yabaye Confy






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND