Otile Brown yafashe umwanya ataka Nabbi umunya-Ethiopia bafitanye amateka akomeye mu rukundo, nyamara amezi yari abaye atatu atangaje gutandukana kwabo nyamara ubwiza bwe bukaba bukomeje kumubana isereri.
Kwikuramo umukunzi we bisa nk’aho bikomeje kugora Otile Brown, wafashe
umwanya akamwifuriza isabukuru nziza mu magambo aryohereye agira ati:”Umunsi
mwiza w’amavuko kuw’ubwiza burenze ufite roho y’agatangaza mubo namenye Nabbi
ramba, utsinde wuzure ibyishimo.”
Nyuma yo kubona ubu butumwa twifuje gusa kubereka ubwiza bwa Nabbi, no kwinjira gato mu rukundo rw’aba bombi.
Urukundo rwabo rwatangiye muri Werurwe 2019 ariko rukagenda
rurangwa no gutandukana bya hato na hato bidashira, ndetse muri iyi minsi bikaba
byari bizwi ko bashyize akadomo ku rukundo rwabo.
Muri Kamena nibwo Otile Brown yari yatangaje ko yamaze gutandukana
n’umukunzi we ukomoka mu gihugu cya Ethiopia, Nabayet, aya makuru akaba
yarayasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.
Otile Brown yari yagize ati: “Njyewe na Nabbi ntabwo tukiri kumwe, twagerageje kureba ko twakomezanya ariko byaranze. Ni umuntu w’agatangaza, kubw’ibyo
nzahora mwubaha, mwitaho, kandi mworohera. Nta kindi namwifuriza, uretse amahirwe mu
buzima buri imbere.”
Mu mwaka wa 2021 kandi Otile yari yafashe umwanya avuga ibintu
bimukurura kuri uyu mwari, ati: “Si ubwiza gusa ni ikirango cy’amahoro, ubumuntu,
urukundo, ibyishimo, ubwenge, umutuzo, ubwubahane, ubwumvikane kandi inseko ye
n’uko amwenyura byavura na Kanseri.”
Icyo gihe kandi yanakomoje ku kubana kwabo agira ati: “Kandi ibyo nibyo nifuje ndagusezeranya ko mu gihe cya vuba tuzabana.”
TANGA IGITECYEREZO