Kigali

Ev. Andrea n'umugore we bateguye ubukerarugendo bise 'Miss Andre Family Visit Rwanda'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/10/2022 0:03
0


Umuvugabutumwa Andrea Ndereyimana wo muri ADEPR n'umugore we Claudine Tuyisenge, baherutse gusezerana kubana akaramata, bateguye ubukerarugendo bahaye izina rya 'Miss Andre Family Visit Rwanda'.



Tariki 17/07/2022 ni bwo Ev. Andrea na Claude basezeranye imbere y'Imana. Bahise bajya mu kwezi kwa buki, bavanayo igitekerezo cyo gutangiza ibikorwa by'ubukerarugendo bakajya babutumiramo abandi bose babishaka ariko bashakanye cyangwa bitegura kurushinga. Ushatse wavuga ko yaryohewe cyane no gusohokera ku mazi, agahita yanzura kujya atembereza n'abandi.

Ev. Andrea aragira ati "Honey moon yagenze neza twayikoreye i Kigali". Uyu muvugabutumwa yabwiye inyaRwanda ko mu gupfundikira ukwezi kwa buki, bateguye igikorwa kidasanzwe. Ati "Hanyuma ubu turimo kusozesha ikitwa Miss Andre Family Visit Rwanda. Twabanje i Rubavu dufite gahunda yo gukora ingendo zo gusura u Rwanda ku byiza byarwo birutatse".

Yatangaje ko bazakurikizaho kujya muri parike y'Akagera. Abisobanura muri aya magambo "Hanyuma icyo gikorwa gifite intego zo kurushaho kunoza umubano w'abashakanye tugendeye ku bukerarugendo no kugerageza kuzana ububyutse mu bashakanye". 

Ubu bubyutse avuga ko ari ubwo "mu buryo bw'umwuka". Ntiyatangaje itariki,  gusa yumvikanisha ko ari vuba. Ati 'Igihe kizabera turimo tugitegura ariko tuzakurikizaho muri Parike y'Akagera y'u Rwanda. Ibisabwa ni ukuba umugabo n'umugore bashakanye, muri n'ama couple".


Ev. Andrea n'umugore we ubwo bari ku Gisenyi

Ev Andrea yigeze kuvuga ko umugore we asa na Miss Muheto


Ev. Andrea na Claudine ku munsi w'ubukwe bwabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND