RFL
Kigali

Fik Fameica utegerejwe i Kigali yasohoye album iriho indirimbo na Bruce Melodie

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/10/2022 14:56
0


Umuraperi w’umunya-Uganda, Shafik Walukaaga, wamamaye mu muziki nka Fik Fameica, yashyize ku mbuga zicururizwaho umuziki album ye nshya yise “King Kong” iriho indirimbo yakoranye n’umuhanzi wo mu Rwanda Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie].



Ku wa Kane w’iki cyumweru, Fik yahurije hamwe abanyamuziki, inshuti n’abandi mu mugoroba abumvisha iyi album nk’uko bitangazwa n’ibitangazamakuru bitandukanye byo mu gihugu cya Uganda, aho uyu muhanzi akorera ibikorwa bye.

Mu bitabiriye uyu mugoroba wo kumva iyi album barimo umuririmbyi Eddy Kenzo uheruka i Kigali. Ahawe umwanya, Kenzo yashimye umuhate wa Fik Fameica mu muziki n’umutima yashyize mu ikorwa ry’iyi album mu njyana ya ‘Lugaflow’.

Uyu mugoroba wo kumva iyi album wabereye ahitwa Oliver Restaurant and Bar mu gace ka Naguru.

Kenzo yavuze ko Fik Fameica yahoze ari umuhangamideli. Kandi ni we (Kenzo) wamuhaye icyizere cy’uko azagera kure mu rugendo rw’ubuzima bwe.

Iyi album iriho indirimbo 14, eshanu (5) muri zo yazikoranye n’abandi bahanzi, barimo nka Geosteady bakoranye iyitwa ‘Zulu’, Bruce Melodie bakoranye ‘Deep’, ‘Lock’ yasubiranyemo na Eddy Kenzo, ‘Booty/Beauty’ yakoranye na Vanessa Mdee na ‘Malembe’ yakoranye na Mozelo Kidz.

S’iyo ndirimbo ya mbere Fik Fameica akoranye na Bruce Melodie. Kuko banahuriye mu ndirimbo ‘Bon appetit’.

Gusa, Bruce Melodie yigeze kuvuga ko iyi ndirimbo yabahombeje nibura miliyoni 10 Frw. Ku wa 19 Nyakanga 2021, Bruce yabwiye Radio Rwanda biriye bakimara kuri iyi ndirimbo bayishoramo miliyoni 10 Frw, ariko umuntu batazi abaca inyuma arayisohora.

Yavuze ati “Hari nk’indirimbo nakoranye na Fik Fameica wo muri Uganda yitwaga ‘Bon appetit’ sinavuga ko abantu batayikunze. Umuntu yarayinyibye ayisobora mu buryo budakwiriye isa nidupfiriye ubusa, twarayikoreye video ifite agaciro kangana na miliyoni 10 Frw bipfa ubusa ibyo byose biragenda.”

Iyi ndirimbo ‘Bon appetit’ iri kuri shene za Youtube z’abantu batandukanye kuva mu myaka itatu ishize.

Uyu muhanzi yavuze ko abahanzi batihangana kimwe, kuko hari ushobora guhura n’igihombo nk’iki agahita ava mu muziki mu gihe hari abakomeza umutsi nk’ikinyogote "nkawe" bagakomeza gukotana.

Fik Fameica uzwi mu ndirimbo nka ‘Kutama’ yasohoye iyi album ku wa Gatanu tariki 7 Ukwakira 2022. Indirimbo adahuriyeho n’abandi bahanzi ni ‘One Love’, ‘Sitoma’, ‘Who Jah Bless’, ‘Carol’, ‘Lifist’, ‘Mpakasa’, ‘Magic’, ‘Wekyakalire’ na ‘Badder Dan’.

Bigaragara ko iyi album yagizwemo uruhare rukomeye na sosiyete emPawa Africa y’umunya-Nigeria, Mr Eazi uheruka i Kigali.

Fik Fameica asohoye iyi album mu gihe ategerejwe i Kigali mu gitaramo kizaba ku wa 28 Ukwakira 2022, azahuriramo na Ahmed Ololade uzwi nka Asake wo muri Nigeria na Double Jay wo mu Burundi.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'DEEP' YA FIK FAMEICA NA BRUCE MELODIE

Fik Fameica yashyize hanze album yise ‘King Kong’ 

Bruce Melodie yakoranye indirimbo ‘Deep’ na Fik Fameica kuri album ye 

Fik Fameica ategerejwe i Kigali mu gitaramo kizaba ku wa 28 Ukwakira 2022






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND