Umuhanzi Nel Ngabo yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Dj”, atangaza ko ari yo ya mbere kuri album ye ya Gatatu.
N’iyo ndirimbo ya mbere
uyu muhanzi asohoye nyuma y’ukwezi kw’ibitaramo bikomeye yakoreye mu gihugu cya
Canada, aho yahuriyemo n’abarimo The Ben.
Asobanura ko ibi bitaramo
byamuhaye ishusho y’uko ‘umuziki Nyarwanda ukunzwe cyane hariya.’
Ubwo yari muri kiriya
gihugu, yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo yise ‘Kigali’. Igaruka ku
gusaba buri wese kutarwanira umugisha w’undi, ahubwo akanyurwa n’ibyo afite.
Nel yabwiye InyaRwanda ko
iyi ndirimbo ‘Kigali’ itari mu zo ari gutegura kuri album ye ya gatatu.
Avuga ko ubu yatangiye
urugendo rwo gusohora indirimbo zigize iyi album. Kandi imirimo yo kuyitunganya
igeze kuri 70%.
Ni album avuga ko iriho
indirimbo zitandukanye, kandi itandukanye na album ebyiri amaze gusohora.
Yavuze ko iriho indirimbo
zigaruka ku rukundo n’ubuzima busanzwe. Ati “Ni indirimbo z’urukundo nk’ibisanzwe
ariko itandukanye n’izindi album (yasohoye).”
Indirimbo ‘Dj’ yasohoye
ari nayo ya mbere kuri album ye, yavuze ko yayikoze nk’ibyishimo abantu
bakoresha bari mu birori bitandukanye, bishimye. Ngabo avuga ko irimo ‘ubutumwa
bwo kwishimana n’abawe ukiyibagiza ibibazo’.
Uyu muhanzi asanzwe afite ku isoko album ebyiri. Iya mbere yayise ‘Ingabo” yayituye Ingabo zari iza RPA zabohoye u Rwanda iriho indirimbo nka “Nyereka inzira” ihimbaza Imana, “My Queen”, “Zoli”, “Low Key”, “Agacupa”, “Ndaku(Blocka)” yakoranye na Bull Dogg, “Mukwakarindwi”, “Baby” n’izindi.
Anafite album ya kabiri
yise ‘RNB 360’ iriho indirimbo esheshatu yakoranye n’abandi bahanzi, n’izindi
eshanu ze bwite. Indirimbo ze wenyine kuri iyi Album ni Want You Back, Waiting,
Uzanyibuka, Henny na Perfect.
Indirimbo yakoranye n’abandi bahanzi ni Muzadukumbura yakoranye n’umuraperi Fireman, Bindimo yakoranye na Kevin Skaa na Fireman, Takalamo yakoranye na Platini P, Keza yakoranye na Yvan Buravan, Church Boy yakoranye na Angel Mutoni ndetse na Mutuale yakoranye na Bruce Melodie.
Nel Ngabo yatangaje ko
ari gukora kuri album ye gatatu
Indirimbo zigize iyi album zabanjirijwe na ‘Dj’ yasohoye kuri uyu wa gatanu
Nel Ngabo avuga ko
ibitaramo yakoreye muri Canada byamweretse ko umuziki wo mu Rwanda ukunzwe
TANGA IGITECYEREZO