RFL
Kigali

Social Mula utegerejwe i Rubavu yateguje impano ikomeye

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:7/10/2022 9:27
0


Umuhanzi Social Mula umaze kuba ikimenyabose mu muziki w'u Rwanda, utegerejwe i Rubavu mu gitaramo kizabera mu Mujyi wa Gisenyi ahazwi nko kuri Erica Pub, yateguje abafana be indirimbo nshya azabaririmbira ku nshuro ya mbere.



Mu kiganiro yahaye inyaRwanda.com, Social Mula yavuze ko yari akumbuye cyane abanya-Rubavu, avuga ko baherukanaga mbere ya Covid-19. Yavuze ko yiteguye kuharirimbira yishimye kandi afite imbaraga zihishe inyuma y’impano ikomeye azabaha y’indirimbo nshya n’utundi dushya yagize ubwiru.

Yagaragaje ko akunda Rubavu, ati: ”Nari mbakumbuye cyane, kuko mbaheruka mbere y’icyorezo cya Covid-19. Hari indirimbo nshya nasohoye muri ibyo bihe bya Coronavirus, ariko ntabwo ndabasha kuyiririmba ahandi hantu na hamwe. Rero ejo ni bwo nzaba mbonye umwanya mwiza ndetse n’amahirwe yo kuzahura n’abafana banjye b’i Rubavu. Banyitegure tuzayibyinana”.

Umwe mu bagabo bamaze kugaragaza urukundo bakunda imyidagaduro yo mu Rwanda ndetse no mu ntara y’Uburengerazuba uzwi ku izina rya Eric yatangarije InyaRwanda.com ko umuziki Nyarwanda uzagera kure kuko we atazigera asubira inyuma mu kuwufasha.

Yagize ati: ”Ntabwo nzasubira inyuma, uyu munsi twazanye Social Mula ariko ikindi gihe tuzategura ibindi. Ni umwanya mwiza ku bahanzi bacu. Ni umwanya mwiza kuko nabo baboneraho bakidagadura ariko bakanibuka ko ari abahanzi nabo”.

Scial Mula azataramira ahazwi nko kwa ‘Erica Night Club’ ahahoze hitwa [La Tour Eiffel] kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Ukwakira 2022. Uyu muhanzi uherutse gukorana indirimbo na Khalifan Govinda bise “Bipe”, azaba ari kumwe n’abavanga imiziki bakunzwe muri kariya Karere barimo Selekta Daddy na Dj Jackson.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND