RFL
Kigali

Thailand: Abantu 36 barimo abana 24 baguye mu gitero cyagabwe ku kigo cy'incuke

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:7/10/2022 0:38
0


Mu gihugu cya Thailand, abantu 36 barimo abana 24 biciwe mu gitero cyagabwe ku kigo cy'inshuke n'uwahoze ari umupolisi, ndetse nawe akaba yahise yiyahura.



Ku wa kane tariki ya 6 Ukwakira, mu gihugu cya Thailand abantu 36 barimo abana bato 24 biciwe ku kigo cy'incuke giherereye mu karere ka Uthaisawan na Klang, mu ntara ya Nong Bua Lamphu, ndetse binavugwa ko aribwo bwicanyi buhitanye abantu benshi muri iki gihugu.

Mu gihe ibi byamaraga kuba, ubuyobozi bwahise butangira guhiga ukekwaho kuba ari we wagabye iki gitero, nyuma ikigo gishinzwe iperereza muri Thailand (CIB) cyatangaje ko aya marorerwa yakozwe n'umugabo witwa Panya Kamrab w'imyaka 34, wahoze ari umupolisi ndetse akaba yari amaze igihe akurikiranyweho gucuruza ibiyobyabwenge.

Panya Kamrab yishe abantu 36 barimo abana 24 ku kigo cy'inshuke kiri mu majyaruguru ya Thailand, nawe ahita yiyahura

Amakuru dukesha ikinyamakuru CNN avuga ko uyu mugabo nyuma yaje kwica umugore n'umuhungu we, ndetse nawe agahita yiyahura. Uyu mugore n'umuhungu wa Kamrab nabo babariwe mu mubare w'abapfuye.  

Majoro Jenerali, Jirapob Puridet wo muri CIB, avuga ko uyu mugabo yari yitabye urukiko mu ntara ya Nong Bua Lamphu, mbere y'amasaha make y’uko ajya ku kigo cy'inshuke agacana umuriro ubwo abana bari basinziriye. Puridet yabwiye CNN ko Kamrab yahoze ari ofisiye, akaza kwirukanwa ku mirimo ye “ashinjwa kugurisha ibiyobyabwenge” mu mwaka ushize.

Umuyobozi w'igipolisi cya Thailand, Majoro Jenerali Paisan Luesomboon yavuze ko umwana wa Kamrab nawe yigaga kuri icyo kigo, ariko atari ahari mu gihe icyo gitero cyagabwe. Yagize ati "(Uwarashe) yagiye gushaka umuhungu we w'imyaka ibiri, ariko umuhungu we ntiyari ahari,… nibwo yatangiye kurasa abana mu kigo cy'inshuke”.

Yakomeje asobanura ko Kamrab yinjiye mu cyumba abana 24 bari baryamyemo, akabica agasiga umwe. Umwe mu barimu b'iki kigo yasobanuriye ibitangazamakuru byaho ko uwagabye igitero yinjiye mu kigo ahagana mu ma saa sita, mu gihe abandi bakozi babiri bari bagiye gufata ifunguro rya saa sita.

UNICEF yakomeje imiryango y’ababuriye ababo mu gitero cyagabwe ku kigo cy'inshuke kiri muri Thailand

Yagize ati “Numvise bitunguranye ijwi risakuza nka fire crackers, maze nsubije amaso inyuma nsanga abakozi babiri baguye hasi”. Yakomeje avuga kandi ko uyu mugabo yari yitwaje imbunda ebyiri, n'icyuma yakoresheje yica umugore w'umukozi wari utwite inda y'amezi umunani.

Minisitiri w'Intebe muri Thailand, Chan-Ocha yihanganishije imiryango yabuze ababo, ndetse biteganyijwe ko ku wa gatanu azerekeza mu ntara guhura n'iyi miryango yagize ibyago, nk’uko byatangajwe n'ibiro bye.

UNICEF yagize icyo ivuga ku byabaye muri Thailand, mu itangazo yasohoye ko “yatunguwe” n'ayo makuba kandi bakomeza imiryango yiciwe ababo, ndetse bongeraho ko bamaganye ihohoterwa nk’iri aho ariho hose, igihe icyo ari cyo cyose”. 

Bakomeje bavuga bati “Ibigo byita ku iterambere ry’abana bato, amashuri ndetse n’ahantu hose biga, bigomba kuba ahantu hizewe kugira ngo abana bato bige, bakine kandi bakure mu myaka yabo ikomeye cyane”.

Thailand ni igihugu cya kabiri mu majyepfo y'uburasirazuba bwa Aziya kibarizwamo ubwicanyi bwinshi bukoresheje imbunda nyuma ya Philippines

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Liz Truss, yanditse ku rubuga rwa Twitter ko “yatunguwe no kumva ibyabaye biteye ubwoba” maze avuga ko “yifatanyije n'abagizweho ingaruka n'ibi bitero, ati: "U Bwongereza buhagaze hamwe n'abaturage bo muri Thailand muri iki gihe kibi".

Igihugu cya Thailand gifite umubare munini w'abantu batunga imbunda ugereranyije n'ibindi bihugu byo muri Aziya, aho abasivire bagera kuri miliyoni 10.3 bagenda bitwaje imbunda ndetse abantu 15 mu ijana buri gihe baba bazifite. 

Thailand kandi iza ku mwanya wa kabiri mu bihugu byo mu majyepfo y’iburasirazuba bwa Aziya, bigaragaramo ubwicanyi bukoreshejwe imbunda, nyuma y'igihugu cya Philippines, nk’uko ikigo cy’ubushakashatsi bw’ubuzima n’isuzuma (IHME) muri kaminuza ya Washington cyabitangaje mu igenzura ryakozwe muri 2019.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND