Rwamagana: Abarinzi b'igihango basabwe gukomeza kuba intangarugero

Amakuru ku Rwanda - 06/10/2022 8:14 AM
Share:

Umwanditsi:

Rwamagana: Abarinzi b'igihango basabwe gukomeza kuba intangarugero

Ubuyobozi bwa Rwamagana bwasabye abaturage b'aka Karere kwimakaza Ubunyarwanda ndetse Abarinzi b'igihango basabwa kwirinda icyatesha agaciro ishimwe bahawe.

Kuwa Kabiri 4 Ukwakira 2022, ni bwo hatangijwe ukwezi kwahariwe Ubumwe n'Ubudaheranwa ku rwego rw'Akarere ka Rwamagana. Ni igikorwa cyabereye mu murenge wa Muhazi. Hatanzwe icyemezo cy'ishimwe n'imidari y'ishimwe byahawe Abarinzi b'igihango bane. 

Babiri ni bo bambitswe imidari banahabwa icyemezo cy'ishimwe, abandi babiri bahabwa icyemezo cy'ishimwe (Certificate) ntibambikwa imidari kuko bari bahagarariye abo mu muryango wabo bamaze gusobanurirwa ko umudari wambarwa n'umurinzi w'igihango igihe akiriho.

Mukabaranga Patricie, wagizwe Umurinzi w'igihango yashimiye ubuyobozi bwazirikanye igikorwa yakoze cyo kurokora abantu bane yahishe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994. Yagize ati" Ndashimira Leta y''Ubumwe kuko yazirikanye igikorwa twakoze. Hari abantu bane twahishe, yari umubyeyi n'umwana bari kumwe n'abisengeneza be babiri."

Nyiringango Ildephonse ni umwe bagizwe Umurinzi w'igihango kubera kubanisha abanyarwanda kuko yahaye imbabazi abamwiciye abo mu muryango we. Yavuze ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakwiye kwegera abo bahemukiye bakabasaba imbabazi kugira ngo biyunge bashyire hamwe imbaraga zo gukorera igihugu.

Mbonyumuvunyi Radjab, Umuyobozi w'akarere ka Rwamagana yavuze ko abanyarwanda batagomba guheranwa n'amateka banyuzemo ahubwo ko bakwiye kubakira umusingi w'ubumwe kuri ndi 'Ndi umunyarwanda".

Ati"Imbaraga zawe n'iza kanaka iyo zahurijwe hamwe zibyara imbaraga nyinshi zukaka igihugu gikomeye. Twubakire ku bumwe bwacu n'ubudaheranwa kuko twakagize byinshi byakaduheranye bitewe n'amateka twanyuzemo ariko byose tugomba kubirenga. Tugomba kumva ko ndi umunyarwanda iri hejuru y'icyo ari cyo cyose."

Meya Mbonyumuvunyi yakomeje asaba abagizwe abarinzi b'igihango kudatatira igihango abamenyesha ko bagomba gukomeza kugira ubutwari mu bikorwa bakora.

Ati"Iyo umuntu abaye Umurinzi w'igihango aba atandukanye na rubanda rusanzwe, haba mu migenzereze no mu myifatife. Niyo mpamvu nsaba abarinzi b'igihango kuzakomeza kuba intangarugero mukamurukira abandi banyarwanda basigaye "

Mu karere ka Rwamagana, ukwezi kwahariwe ubumwe n'ubudaheranwa kuzarangwa n'ibikorwa birimo ibiganiro bizababwa urubyiruko kugira ngo rusobanukirwe impamvu zo kwimakaza Ubumwe n'ubudaheranwa. Hazakorwa ibikorwa byo gufasha abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Biteganyijwe kandi ko hazakorwa imiganda yo gufasha abatishoboye n'ibindi.


Abarinzi b'Igihango bo muri Rwamagana bashimiwe



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...