Padiri Uwimana ashyize hanze iyi ndirimbo mbere y'amasaha macye ngo asubire mu Budage kuko biteganyijwe ko afata rutemikirere ku mugoroba w'uyu wa Gatatu.
InyaRwanda yamubajije ikimuteye gukora iyi ndirimbo mu njyana y'Amapiyano itamenyerewe na busa muri Gospel, asubiza agira ati: "Gahunda ni gahunda ntidusubira inyuma, intego ni ukomoderniza Gospel ku rwego rwo hejuru cyane".
Padiri Uwimana umaze iminsi mu Rwanda mu biruhuko yajemo kuva tariki 13 Nzeri 2022, aseka nk'uko tumumenyereye yagize ati: "Umva ko mutabyina ngo muhimbaze Imana noneho ndebe!".
Ikigaragara iyi ndirimbo ye nshya, iri ku rwego rwo hejuru rwose. Wakwibaza niba adashaka kubyinisha abantu kugeza imbavu zibariye rwose, kuko 'Rythme' y'Amapiyano muri Gospel, abaye uwa kabiri uyakozemo indirimbo nyuma ya Tonzi.
Iyi ndirimbo nshya ya Padiri Uwimana, yakozwe n'umwe mu ba producer ba mbere muri uru Rwanda
Ni indirimbo aririmba aya magambo: "Unshoboza byose, undengera, byiringiro byanjye, ni Yezu. Jesus der Herr, Jesus der König, Jesus Messias des Universums (Yezu Nyagasani, Yezu Umwami, Yezu umucunguzi w'isi). I don't care about people just criticize (sinitaye ku bavupinga gusa), ati: "Ikidage nacyo ndakibahata nta kundi".
Tumubajije niba umuvuduko w'iyi ndirimbo utari buviremo bamwe kurwara muzunga, yagize ati: "Njye ndababyinisha tu, ubundi ibindi ntubimbaze. Abashaje bagaruke ibusore uwo bicanze bamufashe kugera iwe amahoro, mbese gahunda ni ukubemeza".
Padiri Uwiamana amaze ibyumweru bitatu mu Rwanda mu biruhuko
Padiri Uwimana arasubira i Burayi ku mugoroba w'uyu wa Gatatu
Padiri Uwimana i Kanombe asubira mu Budage