Iki gitaramo bise “Great
Classic Concert " kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi
nka Camp Kigali, ku wa 11 Ukuboza 2022.
Ni igitaramo bagiye
gukora nyuma y’icyo baherutse gukora cyabereye kuri Grand Legacy Hotel, cyari
kigamije kwitegura iki cyo mu Ukuboza.
Muri icyo gitaramo bakoze
ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, bari batumiyemo abafatanyabikorwa babo mu
rwego rwo kubasogongeza ibizaranga iki gitaramo bazakora. Haririmbwemo
indirimbo yubahiriza ikipe ya Gasogi United n’izindi.
Umuririmbyi akaba n’umuyobozi
wa Chorale Saint Paul, Nizeyimana Nyituriki Denys yabwiye InyaRwanda ko iki
gitaramo bagiye gukora kigamije ‘gususurutsa abanyarwanda bose mu muziki umwe
w'abahanga w'amanota n'amajwi ‘classic’.
Umuziki wa ‘Classic’
urazwi cyane ku isi, ukunda kwandikwa mu manota, ugasomwa mu manota ukanaririmbwa
mu majwi ahanitse.
Indirimbo yubahiriza Impuzamashyirahamwe
y'umupira w'amaguru ku Mugabane w'u Burayi (UEFA), iririmbwa kandi icuranze
muri aya majwi.
Denis anavuga ko muri iki
gitaramo bazanaririmba izindi ndirimbo ‘zo kwidagadura zikunzwe cyane mu Rwanda, zaba izigezweho ndetse na karahanyuze’.
Ati “Icyo gitaramo
gitumiwemo abanyarwanda bose ndetse kuburamo ni uguhomba kuko hazaba harimo
abaririmbyi b'abahanga n'abacuranzi, ndetse uburyo icyo gitaramo giteguyemo
ntabwo busanzwe abazaba bitabiriye bazatungurwa."
Chorale Saint Paul igiye
gukora iki gitaramo nyuma y’ibitaramo bikomeye bakoze nyuma y’icyorezo cya
Covid-19, cyibasiye Isi kuva mu myaka ibiri ishize.
Denis ati “Abitabiriye baranezerewe cyane (igitaramo cyo ku wa Gatandatu) ndetse babanza kwanga ko dusoza, aho banadusabye gusubiramo indirimbo twaririmbye."
"Abazitabira muri Camp
Kigali rero bo bazabona ibirenzeho, kuko imyiteguro ubu turayikomeje ndetse
cyane."
Chorale Saint Paul izwi
mu ndirimbo yahimbiye ikipe ya Rayon Sports, APR FC na Gasogi United.
Yanashyize hanze indirimbo zirimo nka ‘Umubyeyi uturutira abandi’, ‘Rwandan
Waltz’, ‘Rwanda horana ibyiza’ n’izindi zitandukanye.
Chorale Saint Paul
yatangaje igitaramo yise ‘Great Classic Concert’ kizaba mu Ukuboza 2022
Umuziki wa Classic
ukundwa n’abatari bacye wahawe umwihariko muri iki gitaramo
Ku wa Gatandatu w’icyumweru
gishize, abaririmbyi ba Chorale Saint Paul bakoze igitaramo gikomeye

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘UMUBYEYI UTURUTIRA ABANDI’ YA CHORALE SAINT PAUL