Buri wese aba yifuza amenyo y’umweru kandi yererana cyane. Gusa hari ibyo muntu akora bigatuma amenyo ye ahindana ku buryo abura igaruriro.
Imico umuntu agira n’ibindi bikorwa bibera mu kanwa, ibyinshi byangiza amenyo ye kubera ko bitera ikibazo gikomeye cyane kuko hari
n’ubwo biviramo amenyo gutatana cyangwa amwe agakuka. Uretse kuba amenyo yawe
yaba umuhondo kandi ashobora no kuba yahongoka.
Hari impamvu nyinshi zituma amenyo ahindura ibara,
akava ku mweru akaba umuhondo cyangwa agafata andi mabara. Ahari bishobora kuba
amafunguro muntu afata buri munsi nayo aturuka ku buzima bubi abantu baba
babayemo.
1.Kutita
ku menyo yawe
Niba isuku yawe yo mu kanwa by’umwihariko ku menyo yawe
ari mbi, ukaba utoza amenyo yawe nk’uko bisanzwe, bagiteriya zishobora kuzangiza
amenyo yawe bikaba byatuma ahinduka umuhondo.
2.Imyaka
Imyaka myinshi nayo itera amenyo guhindura ibara,
akaba yaba umuhondo cyangwa agafata irindi bara. Uretse imyaka, twavuga n'uburwayi.
3.Kurya
amafunguro yiganjemo isukari
Amafunguro aryohereye cyane nayo ashobora gutuma
amenyo ahindura ibara, akaba umuhondo. Mu rwego rwo kurinda amenyo yawe, usabwa
kwirinda amafunguro arimo imigati, ibijumba byinshi, inyanya nyinshi, pome
nyinshi n’ibindi.
Inkomoko: OperaNews
TANGA IGITECYEREZO