RFL
Kigali

Ubudage: Hakozwe imodoka ndende ifite metero 7 z’uburebure na toni 230 z’uburemere.

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:4/10/2022 18:16
0


Sosiyete yo mu gihugu cy’Ubudage yakoze imodoka iri mu za mbere ndende ku isi, Liebherr T 282 ifite uburebure bwa metero zirindwi (7) na sentimentero 40 ipima toni 230.



Sosiyete ikomeye ku isi yavukiye mu Busuwisi mu mwaka w’1983 ikaza kuba ubukombe ku isi, ifite abakozi basaga ibihumbi 41.000 ku isi hose. Kuri ubu yakoze ibisa n’ibitangaza kubabyumva ndetse n’ababibonye, ikora imodoka bakunda kubyinirira inzu cyangwa urugo rwimukanwa. 

Ni imodoka iri mu za mbere ndende kugeza ubu, kurenza izindi modoka zose ziri ku masoko mpuzamahanga ku isi.

Ni imodoka y’ikamyo yo mu bwoko bwa Liebherr T 282 B, yakozwe na sosiyete yo mu Budage, ifite metero 7 na santimetero 40 z’uburebure, ipima toni 230 z’uburemere, ni mu gihe ishobora kwikorera ibintu bifite uburemere bwa toni 363 icyarimwe ibivana mu gace kamwe ibijyana mu kandi. 

Ni imodoka kandi ifite umuvuduko ungana n’ibirometero 64 ku isaha (64km/h).



Iyi modoka idasanzwe ni ndende ku buryo kuyuriramo bisaba urwego kabuhariwe, kugira ngo uyitwara cyangwa uyijyamo abashe kuyigeramo. Yifashishwa mu bwikorezi buremereye cyane, burimo nko mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubwikorezi bw’amabuye aremereye cyane ku rwego rwo hejuru. 

Amapine y’iyi modoka apima metero 4 z’uburebure, akaba asumba umuntu muremure inshuro ebyiri. Aya mapine yayo yakorewe muri sosiyete zikomeye, zirimo nk’ikora n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ikanakora imihanda yitwa braen stone campany.

Ipine rimwe ripima toni 5 z’uburemere, rikaba rigura ibihumbi 30 by’amayero, asaga miliyoni 25 z’amanyarwanda. Iyi modoka y’akataraboneka niyo ifite imbaraga kurenza izindi zose ku isi, ifite moteri ipima toni 10 z’uburemere. Ikindi gitangaje kuri iyi modoka moteri yayo ikoresha umuriro w’amashanyarazi.



Liebherr T 282 iri mu modoka za mbere zihenze ku isi, igura amayero ibihumbi 350 (350.000). 

Yagenewe gukora muri sosiyete zicukura amabuye y’agaciro gusa, kabone n’ubwo ikoreshwa mu yindi mishanga; igurwa, ikanakoreshwa na sosiyete zihagazeho zinayoboye izindi mu bukungu.
 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND