RFL
Kigali

Umunyarwandakazi Neema wari umaze kubaka izina mu mideli yasanzwe mu modoka yapfuye-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:4/10/2022 1:08
1


Umunyarwandakazi akaba umunyamideli wari umaze kubaka izina ku isi, Neema Jeannine Ngerero yasanzwe mu modoka yapfuye.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hatangiye gucicikana amafoto n’amashusho ya Neema, bamwifuriza iruhuko ridashira.

Abantu benshi batandukanye bahise batangira gutungurwa n’ibiri kuba kugeza ubwo inyaRwanda.com yatangiye gushaka amakuru y’uyu munyamideli n’icyamwishe.

Mu kiganiro inyaRwanda yagirange na bamwe mu bazwi mu myidagaduro ndetse bari inshuti z’uyu mukobwa, bavuze ko yasanzwe mu modoka yapfuye.

Aganira na inyaRwanda, umufotozi kabuhariwe Manzi Felix Sebihogo yavuze ko yabwiwe na bene wabo ko Neema bamusanze mu modoka yapfuye.

Yagize ati “Yego Neema yapfuye nanjye sindamenya amakuru yose neza, umucousin (mubyara) we yambwiye ko bamusanze mu modoka yapfuye, gusa nawe yahise ankupa yari ababaye cyane.”


Neema Jeannine yasanzwe mu modoka yapfuye 

Uyu mukobwa wari uherutse mu Rwanda mu gihe gishize, yari umwe mu bakunzwe cyane imbere mu gisata cy’imideli bitewe n’uburyo yari amaze kukizamurira izina.

Mu busanzwe, uyu mukobwa yari atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gusa bitewe n’akazi ko kumurika imideli yari afite mu ma kompanyi akomeye, yajyaga mu bihugu bitandukanye by’isi.

Neema yifashishwaga n’ibigo bikomeye mu kwamamaza ibikorwa byabo

Umuhanzi Kenny Sol, Okkama n’abandi ni bamwe mu bari baziranye na Neema ndetse banashavujwe n’urupfu rwe mu butumwa banyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Abinyujije kuri status ya whatsap ye, Kenny Sol yagize ati “Warakoze Mana kudutiza Neema, yatubereye imfura, yatubereye umugisha, yatwigishije urukundo ntiyatubereye gito. Urakoze kumwisubiza kandi turazi neza ko uzamutuza aheza kurusha aho asize, icyubahiro gikomeze kibe icyawe kuko uri Imana ishobora byose RIP Ngerero tuzagukumbura.”


Neema abamuzi bavuga ko yari umwana mwiza

Okkama nawe ati “Yari mwiza imbere n’inyuma, Neema sindiyumvisha uburyo udusize, Allah azagutuze aheza”.

Nta makuru menshi aramenyekana ku cyaba cyishe Neema, gusa inyaRwansa.com turakomeza kubakurikiranira iby’iyi nkuru ariko tunavugisha abo mu muryango we. 


Neema yari umwe mu banyamidelikazi beza






Neema yari umunyamideli ukomeye

Ubutumwa bwa Okkama kuri Neema

Ubutumwa bwa kenny Sol kuri Neema

Amakompanyi akomeye Neema yakoragamo

Amwe muri aya makompanyi yashavujwe n’urupfu rwe


Imana imuhe iruhuko ridashira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kanakuze 1 year ago
    Imana imuhe iruhuko ridashira Kandi uwamwishe Allah azamuhe kumva kurupfu nawe.





Inyarwanda BACKGROUND