RFL
Kigali

Triathlon: Hakizimana na Uwizeye nibo begukanye “Rwamagana Duathlon National Championship 2022"

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:3/10/2022 20:01
0


Hakizimana Felicien ukina ku giti cye mu bagabo na Uwizeye Valentine ukinira ikipe ya CS Karongi mu bagore ni bo begukanye iri rushanwa, ryakinwe ku ntera ya kilometero 27,5.



Kuri uyu wa gatandatu, Ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda “RTF”,  ryateguye irushanwa rya kane  muri uyu mwaka w’imikino ribera mu  Karere ka Rwamagana nyuma y’imyaka 7 ritahabera.

Rwamagana Duathlon National Championship 2022 yari ifite intera ya Kilometero 27,5 aho abasiganwa bahagurukiye ku cyicaro cya Polisi i Rwamagana, banyura umuhanda werekeza ahasuzumirwa ibinyabiziga, bafata umuhanda munini Rwamagana-Kigali, bageze imbere gato ya Gare y’Akarere ka Rwamagana, bakomeje inzira yerekeza ahazwi nko mu Cyarabu, bagaruka aho batangiriye.

Uyu mukino uba ukubiyemo amarushanwa 3 kwiruka n'amaguru, gusiganwa ku igare ndetse no koga, ariko kuri iyi nshuro ntabwo boze

Ku ikubitiro, aba bakinnyi basiganwe kilometero 5  n’amagaru, aho bazengurutse inshuro ebyiri. Nyuma  bazengurutse iyi ntera inshuro 8 ku igare basoza bakoze kilometero 20, basoza basiganwa ku maguru aho bakoze intera ya kilometero 2,5.

Mu bagabo, Hakizimana Felicien ni we wegukanye iri rushanwa aho yakoresheje isaha 1, iminota 11 n’amasegonda 20. Yakurikiwe na Iradukunda Eric (1h13’40”) naho ku mwanya wa 3 haza Tuyisenge Samuel  (1h13’43”), aba bombi bakaba bakinira ikipe ya CS Karongi.

Nyuma yo kwegukana iri rushanwa, Hakizimana Felicien yavuze ko ryari rikomeye gusa ko icyamufashije ari imyitozo y’imbaraga amaze iminsi akora. Akomeza avuga ko agiye gukomeza kwitegura kugira ngo mu marushanwa ari imbere  harimo na shampiyona y’Afurika azitware neza.

Mu cyiciro cy’abagore, iri rushanwa ryegukanywe na Uwizeye Valentine ukinira Ikipe ya CS Karongi  aho  yakoresheje isaha 1, iminota 22 n’amasegonda 3. Yakurikiwe na Nyirarukundo Rosette wakoresheje isaha 1, iminota 24 n’amasegonda 46 naho ku mwanya wa 3 haje  Mutimukeye Saidate wakoresheje isaha 1 n’Iminota 25.

Nyirarukundo Rosette akaba ari we wari wegukanye irushanwa riheruka, ryabereye i Gicumbi muri Nzeri 2022.

Uretse aba bakinnyi bakinnye mu cyiciro cy’abanyamwuga, hanahembwe abakinnyi bakinnye nk’abatarabigize umwuga. Nkubiri Boniface  ufite imyaka  52 y’amavuko, Nizeyimana Eric ukinira ikipe ya Gicumbi na Bikorimana Theoneste wa Rwamagana bahembwe nk’abakinnyi bagaragaje guhatana  n’ubwo bakoresheje amagare atari aya kinyamwuga.

Perezida wa RTF, Mbaraga Alexis yavuze ko irushanwa ryagenze neza kuko iyo risojwe nta mpanuka cyangwa ikindi cyaritambamiye biba ari byiza. Yakomeje avuga ko bishimira n’ubwitabire muri rusange cyane cyane ku ruhande ry’abagore.

Mbaraga Alexis umuyobozi w'iri shyirahamwe 

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yishimiye imikoranire iri hagati y’Akarere na RTF aniyemeza ko bagiye gushyira imbaraga muri uyu mukino  cyane cyane mu bakiri bato, kugira ngo mu minsi iri imbere hazabe hari abakinnyi bakomeye babaserukira ndetse banaserukira igihugu. 

Mbonyumuvunyi Radjab umuyobozi w'akarere ka Rwamagana yashimiye uko irushanwa ryagenze nyuma y'iryaherukaga kuhabera mu 2015 

Abakinnyi batangiye irushanwa bagenda n'amaguru






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND