Iminsi irabarirwa ku ntoki kugira ngo umuhanzi w’icyamamare mu muziki nyarwanda, Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben, ataramire abatuye muri Michigan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iyo utereye amaso uyu mwaka, usanga uyu
muhanzi atarigeze agira umwanya wo kuruhuka ugereranyije n’ibitaramo yakozemo
bitandukanye, ahantu hatandukanye birimo ibyo yakoreye muri Amerika, mu Burayi
ndetse no muri Afurika.
Nta karuhuko ashyizemo nyuma yo
gutaramira muri Canada aho yakoreye ibitaramo bigera muri bitatu. Na
mbere yaho yari akubutse muri Afurika, harimo nk’igitaramo cy’amateka
yakoreye mu Rwanda no muri Uganda ategerejwe i Michigan.
The Ben ukunda gutumirwa mu bitaramo bitandukanye, ababyitabiriye bagenda babyirahira bitewe n’igikundiro kidasanzwe uyu muhanzi afite. Ikundiro afite agicyesha indirimbo ze zizihira benshi nk’abazimize.
Mu bigaragarira amaso mu bitaramo nka bitanu biheruka, uyu muhanzi yakoze amateka ndetse aha ibyishimo abakunzi n’abafana be mu buryo butandukanye burimo nko kubyinana nabo kubegera no kuririmbana.
The Ben ategerejwe muri Michigan
Ageze muri Uganda, yasanze abantu
bamwiteguye ndetse babasha no kumwereka urukundo mu bitaramo bitatu
bitandukanye aheruka kuhakorera. The Ben ageze mu Rwanda ho byabaye akarusho
kuko ni we muhanzi w’umunyaRwanda wenyine umaze gukorera amateka muri BK Arena nta
munyamahanga bari kumwe.
Kuri iki cyumweru, The Ben
ategerejwe muri Leta ya Michigan ahitwa Grand Rapids ahazwiho gukunda umuziki
we by'umwihariko hari n’abanyaRwanda benshi bamukunda mu buryo budasanzwe.
Kubera ibitaramo byinshi ari gukora muri iyi minsi kandi agatanga ibyishimo ku babyitabiriye, abafana be bakunze kumugaragariza ku mbuga nkoranyambaga ko ari umwami w'ibitaramo.
Igitaramo agiye gukorera i Michigan, kizatangira saa mbiri z’ijoro z'ijoro. Kugeza ubu kugura itike, wakwifashisha izi numero 2039288422. Mu bazafatanya n’uyu muhanzi harimo abavanzi b’imiziki (Djs) barimo Dj Lyon, Dj Will ndetse na Dj Rafiki.
TANGA IGITECYEREZO