RFL
Kigali

Bugesera: Uwigeze gukatirwa imyaka 12, akurikiranyweho gusambanya abana 9 b'abahungu

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:3/10/2022 9:10
0


Umusore w'imyaka 33 wigeze guhanirwa icyaha cyo gusambanya umukobwa, agafungwa imyaka 12, kuwa Gatandatu Tariki 1 Ukwakira 2022, yatawe muri yombi n'Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB, akekwaho gusambanya abana 9 b'abahungu.



Uyu musore yafunguwe nyuma y'imyaka 12 yari amaze ari umugororwa kubera icyaha yari akurikiranyweho cyo gusambanya umukobwa ukiri  muto. Yongeye gutabwa muri yombi nyuma y'imyaka ibiri avuye muri gereza kuko yarangije igihano cy'imyaka 12 yari yakatiwe n'urukiko mu mwaka wa 2020.

Uyu musore afungiwe kuri station ya RIB mu murenge wa Kamabuye, icyo akekwaho cyo gusambanya abana 9 b'abahungu, bivugwa ko yagikoreye abana bagera ku icyenda bari hagati y'imyaka 6 n'imyaka 9.

Abana akekwaho gusambanya bavuga ko yabafatiraga aho bagiye gutashya (gusenya inkwi) mu mudugudu wa Ramba ya kabiri, akagari ka Kampeta mu murenge wa Kamabuye.

Dr Murangira B .Thierry, Umuvugizi w'Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB, yatangaje ko ibi byabayeho ariko agira inama ababyeyi kurinda abana baho kujya ahantu haba intandaro yo gutuma  bakorerwa ihohoterwa.

Ati"Ikindi ababyeyi bagomba gusobanukirwa ko umwana yaba uw'umukobwa kimwe n'uw'umuhungu bose bashobora gusambanywa nubwo  abakobwa aribo bibasirwa cyane."

Uwo musore icyaha cyo gusambanya aba bana nikimuhama, azakatirwa igifungo cya burundu hashingiwe ku ngingo ya 133 , mu gitabo cy'amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, cyo kuwa 30 Kanama 2018. 

Umuntu mukuru usambanyije umwana uri munsi y'imyaka 14 ahanishwa igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa ku mpamvu ku mpamvu z'inyoroshyacyaha.

Inkomoko: Radiotv10






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND