RFL
Kigali

Akarere ka Kirehe kahize gushyira 'Gisaka Race' ku ngengabihe ya buri mwaka

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:2/10/2022 21:33
0


Nyuma y'umunsi w'ibirori by'igare mu mihanda itandukanye y'Akarere ka Kirehe, Ubuyobozi bwahize gushyira isiganwa rya Gisaka Race ku ngengabihe y'ibikorwa bya buri mwaka.



Ku ya 1 Ukwakira 2022, Akarere ka Kirehe kakiriye isiganwa ry'amagare ryiswe 'Gisaka Race' ryaryoheye abo mu bice bitandukanye byako, bituma ubuyobozi bw'akarere buhiga kugira isiganwa ngarukamwaka.

Imitegurire y'isiganwa yasabye imbaraga nyinshi mu bigaragarira amaso, bijyanye n'uko Akarere ka Kirehe gaherereye kure y'Umujyi wa Kigali, byumvikanisha ko hateguwe ahacumbikirwa abaje mu isiganwa, ibibatunga ndetse n'ibindi byangombwa byose.

Kubw'ubufatanye bwa FERWACY, Akarere ka Kirehe n'abandi baterankunga batandukanye, isiganwa ryateguwe neza kandi ryitabirwa n'abafana buzuye ku mihanda ya Rusumo - Nyakarambi - Cyunuzi, bigaragaza urukundo n'urukumbuzi abanya-Kirehe bari bafitiye umukino w'amagare.


Abantu bari benshi ku mihanda

Iri siganwa rya Rwanda Cycling Cup ni ubwa mbere ryari rigeze i Kirehe, ndetse bari bamaze imyaka 9 batabona abakinnyi b'Amagare babigize umwuga, kuko ubwo baherukaga ibirori nkabyo ari muri 2013, ubwo hakinwaga agace ka kabiri ka Tour du Rwanda y'uwo mwaka.

Gisaka Race yegukanwe na Manizabayo Eric mu cyiciro cy'abagabo basiganwa ahareshya na Kilometero 102.8, mu bagore hatsinda Nzayisenga Valentine, mu ngimbi hatsinda Tuyizere Hashimu naho mu bangavu Nyirahabimana Claudette ahiga abandi.

Uretse kandi isiganwa ry'abakinnyi basanzwe mu makipe azwi na FERWACY, hanabaye isiganwa ryo gushaka abanyempano b'umukino w'amagare i Kirehe, ryegukanwa na Havugimana Emmanuel mu bagabo ndetse na Mukabikorimana Leatitia mu bagore.


Mukabikorimana Leatitia ni we wahize abandi bagore mu batarabigize umwuga

Aganira n'abanyamakuru, Meya Rangira Bruno w'Akarere ka Kirehe yishimiye ko Gisaka Race yafashije mu kwizihiza Umunsi wo Gukunda igihugu, ashimangira ko izaba ngarukamwaka.

”Gisaka Race yari igamije kudufasha kwizihiza umunsi wo gukunda igihugu ariko iri no muri gahunda yo guteza imbere Siporo ndetse no gushimisha abaturage. Nk'uko mwabibonye yitabiriwe cyane, haba ku bakinnyi no ku baturage baje kureba igare."

Yakomeje ati "Iyi gahunda tuzakomeza kuyikora, izaba Ngarukamwaka aho tuzajya dukorana na FERWACY kandi tuzakomeza no gufatanya mu zindi gahunda mu rwego rwo guteza imbere umukino w'amagare mu karere kacu."

Perezida wa FERWACY, Murenzi Abdallah yavuze ko banyuzwe cyane n'imigendekere ya Gisaka Race.

Yagize ati "Amaso arabaha namwe, byarenze uko twabitekerezaga, ku mihanda hose abantu bari bahari. Byagaragaye ko mu Karere ka Kirehe bakunda umukino w'amagare cyane, ni ukuri, ku rwego rwa FERWACY twanyuzwe ku rwego rwo hejuru."


Meya, Rangira Bruno (ibumoso) na Murenzi Abdallah bahemba Manizabayo Eric wabaye uwa mbere mu bagabo

Murenzi kandi yijeje ko FERWACY izafatanya n'Akarere ka Kirehe mu kuzamura abanyempano bashya ihereye ku bagaragaye ku munsi wa Gisaka Race, ku buryo bazavamo abazahagararira u Rwanda muri Shampiyona y'isi izabera mu Rwanda muri 2025 ndetse n'andi marushanwa.

Akarere ka Kirehe ni kamwe muri turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba. Gaherereye mu majyepfo y'uburasirazuba bw’u Rwanda, ku birometero 133 uvuye mu Mujyi wa Kigali, aho gahana imbibi n'ibihugu bya Tanzania n'u Burundi. Gatuwe n'abaturage bagera kuri 417,602 ku buso bwa 1,118,5 Km².



Manizabayo Eric yishimira intsinzi imbere y'abafana bari benshi




Abatarabigize umwuga bari babukereye


Abo muri FERWACY n'abayobozi ba Kirehe bishimiye imikoranire






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND