Kigali

Miss Mutesi Lea na Peter Nasasira basezeranye imbere y’Imana-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:2/10/2022 19:58
0


Mutesi Lea Byusa wamamaye mu marushanwa y’ubwiza yasezeranye kubana akaramata na Peter Nasasira.



Mu muhango wabereye muri EAR Remera, aba bombi bahamije isezerano ryabo imbere y’Imana n’abantu. Ni nyuma y’uko bari basezeranye imbere y’amategeko mu kwezi kwa Nzeri 2022.

Mu masaha y’igitondo cy’uyu wa 02 Ukwakira 2022 kandi, nibwo Miss Mutesi yari yasabwe anakobwa na Peter Nasasira mu muhango wasusurukijwe na Ange na Pamella, unayoborwa n’Umunyamakuru w’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru Bazil Uwimana.

Kuri uyu munsi w’amateka kandi, Lea na Peter bashyigikiwe n’inshuti zabo ziganjemo abakobwa banyuze mu marushanwa y’ubwiza ya Miss Rwanda 2022 nka Uwimana Clementine Fique, Umuhoza Pascaline, Umutesiwase Raudwa na Lynda Priya.

Miss Lea na Peter basezeranye kubana akaramataKari akanyamuneza ku maso ya buri umweLea yari yarahogoje benshiLea yamamaye mu marushanwa y'ubwizaAbasore n'inkumi babagaragiyeHarimo benshi banyuze mu marushanwa y'ubwiza ya Miss Rwanda ndetse banakomeza kugaruka mu bikorwa by'imyidagaduro bya buri munsi

Ifoto y'urwibutso ya Miss Lea, umugabo we Peter n'ababambariye

Bagendaga bagacinya inzira yose nyuma yo gusezeranaAMAFOTO: NDAYISHIMIYE NATHANAEL-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND