Kigali

Fofo yasezeranye na Daniel muri Chapelle ya Sainte Famille-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:2/10/2022 19:29
0


Noella Niwemubyeyi wamamaye nka Fofo yiyemeje kubana akaramata na Daniel Niyigena, bari bamaze iminsi mu munyenga w’urukundo. Aba bombi bakaba basezeraniye muri Chapelle ya Sainte Famille.



Nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa wabereye kuri Mlimani Garden ku musozi wa Rebero, Fofo n’umukunzi we bagiye guhamiriza isezerano ryabo imbere y’Imana n’abantu muri Chapelle ya Sainte Famille.

Gusezeranya aba bageni bombi bikaba byatangiye ku isaha ya 16:00. Amasomo yasomwe muri uyu muhango, yagarutse ku isezerano rya nyaryo ko atari irishingiye ku irari, ahubwo ari ku rukundo.

Aba bombi bakaba bari bamaze igihe kitari gito baziranye. Niwemubyeyi Noella uzwi nka Fofo,  asanzwe ari umwe mu bakobwa bagezweho ku mbuga nkoranyambaga no muri cinema nyarwanda.

Yanitabiriye irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda 2022.

Ubwo Fofo n'umukunzi bageraga kuri ChapelleByari umunezeroUbwo Fofo na Daniel bari bagiye guhamya isezerano ryaboKorali yasusurukije ibirori byabo







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND