Kigali

Daniel Niyigena yasabye anakwa Fofo-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:2/10/2022 16:43
1


Niwemubyeyi Noella wamamaye nka Fofo, yasabwe anakobwa na Daniel Niyigena.



Mu birori byabaye kuri uyu wa 02 Ukwakira 2022, Fofo yasabwe anakobwa n’umukunzi.

Uyu musore wegukanye Fofo asanzwe ari umuhanzi w’umurundi, ariko ufite inkomoko mu gihugu cya Tanzania.

Fofo na Daniel bashyigikiwe n’inshuti n’abavandimwe, biganjemo abakinnyi ba filimi barimo Digi Digi, Papa Sava, Mama Sava n’abandi.

Mu busanzwe Fofo ari mu bakinnyi bakomeye mu ruhando rwa cinema nyarwanda.

Uyu mwari kandi yamamaye mu marushanwa y’ubwiza ya Miss Rwanda 2022.

Ku mbuga nkoranyambaga, akurikirwa n’abatari bacye bakururwa n’impano ye, abandi bagakururwa n’imiterere ye yihariye.

Daniel yambika impeta fofo

Kari akanyamuneza kuri bose

Bahoberanye biratinda

Daniel na Noella

Fofo ari mu bakinnyi ba filimi bahagaze neza mu RwandaNiyitegeka Gratien yari gushyigikira FofoSiperansiya na Digi Digi ntibatanzweFofo mu maboko ya basaza beKari akanyamunezaFofo ari no mu bakobwa bitabiye Miss Rwanda 2022






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kk2 years ago
    Niyigena ni mwene assiel iwabo ni gisozi ntabwo ari umurundi rwose yewe ubanza ntaba passport agira none ngo ni umunyamerika😀🤭



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND