RFL
Kigali

Peter Nasasira yasabye anakwa Miss Mutesi Lea-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:2/10/2022 15:46
0


Miss Mutesi Lea Byusa yasabwe anakobwa n’umukunzi we bamaze igihe bakundana, nyuma y’uko mu kwezi gushize bari basezeranye kubana imbere y’amategeko.



Ku isaha ya 11:05 ni bwo umuhango watangiye mu buryo bwimbitse, Inganzo Ngali zitangira zikora mu gahogo ari nako abakobwa n’abasore bo muri iri Itorero bacinya akadiho.

Nyuma y’ibiganiro by’imiryango, ku isaha ya saa 12:02 ni bwo Peter Nasasira agaragiwe n’abasore bikwije mu myambaro y’amabara y’umweru n’umukara, amarinete y’umukara n’amasaro mu ijosi, bakiriwe mu ihema, maze nyuma yo kwimurika no guhabwa ibyicaro Mutesi Lea ajya kumenyeshwa ko hari abaje bamushaka kandi yamaze gutangwa ngo ajye iw’abandi.

Miss Lea yasohowe n’abahanzikazi Ange na Pamella bazwi mu ndirimbo zitandukanye zibanda ku muco gakondo, ari nako abarimo Musafiri Charles na Shema Joshua bakora mu murya w’inanga banahuza amajwi n’ingoma ya Kinyarwanda bazwi muri Band yitwa Ifeza.

Ku isaha ya 12:21 nibwo agaragiwe n’abakobwa bambaye imikenyero iri mu ibara rya orange na basaza be bambaye amakote, bageze mu ihema ryabereyemo uyu muhango ari nako amajwi y’abaririmbyi ajya mbere na Dj Drip uri kuzamuka neza mu kuvanga umuziki akomeza kunyura abitabiye ibi birori. 

Peter ku isaha ya 12:32 ni bwo yahujwe n’umukunzi amugwa mu byano, nyuma yo kumushyikiriza indabo no kumwambika impeta.

Mu busanzwe Mutesi Lea Byusa yamamaye muri Miss Rwanda 2021 ahagarariye Intara y’Amajyaruguru, aho yavugishije benshi kubera ubwiza bwe barimo na Alikiba.

N’ubwo atagize amahirwe yo kwegukana ikamba, ariko yakomeje kwagura ibikorwa bye mu myidagaduro cyane binyuze mu ikompanyi ya Kigali Protocal iri mu zimaze kuba ubukombe muri serivisi za Protocol.

Iyi kompanyi kandi ikaba yashyigikiye uyu mukobwa aho Umukundwa Josue wayishinze ari mu basore bambariye umusore n’abakobwa bambariye Lea bakaba ari abayibarizwamo dore ko ari nawe wa mbere ushyingiwe muri bo.

Umuhango wo gusaba no gukwa Miss Lea, wabereye mu busitani buherereye ku musozi wa Rebero ahitwa Golden Garden. We n’umukunzi we Peter Nasasira bashyigikiwe n’inshuti n’imiryango, itorero Inganzo Ngali niryo ryasusurukije uyu muhango.

Umunyamakuru Bazil Uwimana ukorera ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru ni we wari umusangiza w’amagambo.

Peter yasabye anakwa Miss MutesiAmwambika impetaBahoberanye biratindaMiss Mutesi na musaza weMurumuna wa Mutesi Lea na bamwe mu bakobwa bo muri Kigali Protocal nibo bamwambariyeByari ibyishimo kuri buri umweAnge na Pamella 

AMAFOTO:NDAYISHIMIYE NATHANAEL-INYARWANDA.COM

 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND