Umukinnyi wa filime Niwemubyeyi Noella uzwi nka Fofo muri filime ‘Papa Sava’, agiye kurushinga n’uwamwihebeye.
Ni mu birori bigiye kubimburirwa n’umuhango wo kumusaba no kumukwa
bibera mu busitani bwa Mlimani ku musozi wa Rebero.
Nyuma baraza kujya gusezerana imbere y’Imana n’abantu, mu gikorwa
kibera muri Hotel Sainte Famille rwagati mu mujyi wa Kigali.
Urugo rushya rwa Fofo na Daniel ruraza kwakirira abashyitsi n’ubundi
muri Mlimani.
Umunsi w’ubukwe bwabo ukaba ugeze nyuma y’uko rwagati mu kwezi
kwa Nzeri 2022, Fofo yari yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi n’abakobwa
b’inshuti ze biganjemo n’abakinnyi ba filime.
Daniel Niyigena akaba ari we wegukanye Fofo, umukobwa uvugisha benshi mu ruganda rw’imyidagaduro ndetse uburanga bwe bukazonga benshi barimo abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.
Ibyicaro byiza byateguriwe Fofo na Daniel n'ababaherekeza ku ruhembe rw'imbere
Ibyicaro byiza byateguriwe abaza kubashyigikira
Aba mbere bamaze kuhagera
Gahunda y'umunsi w'amateka w'ubukwe bwa Fofo
Benshi mu bakinnyi ba filimi bitabiriye ibirori byo gusezera ubukumi bya Fofo
TANGA IGITECYEREZO