RFL
Kigali

Inzozi za Inter Miami zo gusinyisha Lionel Messi na Busquets izazikabya?

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:2/10/2022 12:53
0


Inter Miami, ikipe yo muri Leta Zunze Ubumwe za America yashinzwe muri 2018 ikaba ikina Major League Soccer (MLS) muri America, gusa ifite umuvuduko utarigeze ugirwa n’iyindi kipe mu kwiyubaka ndetse ikaba izwiho guhemba agatubutse. Haribazwa niba iyi kipe izabasha gukabya inzozi zo kugura Messi na Busquets.



David Beckham, umukinnyi w’umwongereza wabiciye bigacika mu myaka yashize nyuma y’uko abonye imigabane ndetse akagira n’ijambo rikomeye cyane  ku ikipe ya Inter Miami, ubu gahunda afite ni iyo guhuriza abakinnyi beza ku isi muri iyi kipe ya Inter Miami.

Iyi kipe iri gutegura shampiyona ya MLS (Major League Soccer) 2023, gusa hari abakinnyi b’inyenyeri ihanzeho amaso kurusha abandi mu rwego rwo kugira ngo yigarurire imitima ya benshi batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse bazitware neza no muri shampiyona.

Inzozi z’ikipe ya Inter Miami ni Lionel Messi ukinira ikipe ya Paris Saint-Germain, kuko uyu mukinnyi kugeza ubu ntarongera amasezerano gusa yavuze ko ahazaza he azahatangaza avuye mu gikombe Cy’isi kizabera muri Quatar ni mu mpera z’uyu mwaka. Uyu mukinnyi w’umunya arigentine si ubwa mbere ahujwe n’iyi kipe ya Inter Miami ndetse na buri mufana wese wa Major League soccer (MLS) n’abatuye Amerika muri rusange, baririfuza kubona rurangiranwa Lionel Messi.



Lionel Messi ashobora kwerekeza Muri Inter Miami

Inter Miami kandi irashaka Luis Suarez, umukinnyi wamenyekaniye Muri Liverpool nyuma akerekeza Muri Barcelona, akahava ajya muri Atletco Madrid. 

Uyu mukinnyi ajya kuva muri Atletico Madrid mu kwezi kwa karindwi yari afite gahunda yo kwerekeza muri Inter Miami gusa ntibyakunda, ahitamo kubanza kujya kunyura mu ikipe yakuriyemo y’iwabo muri Urguay yitwa Club Nacional de football.

Luis Suarez bidatinze mu kwa 12 k’uyu mwaka arerekeza muri Inter Miami, kuko ibiganiro bigeze kure.


Undi mukinnyi uri mu bitekerezo Bya Inter Miami na David Beckham Ni Sergio Busquets ufite imyaka 34. Nk’uko tubikesha ikinyamakuru kitwa MARCA cyatangaje ko uyu mukinnyi w’umunya esipanye (Spanish) ukina hagati mu kibuga, mu mpeshyi itaha azava muri Barcelona akerekeza muri iyikipe yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerca, akajya kwirira amafaranga kuko iyi kipe ihemba agatubutse.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND