RFL
Kigali

PNL: SC Kiyovu na Mukura VS&L zasitaye ku rugo, Rayon Sports itsindira i Rubavu

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:1/10/2022 22:02
1


Imikino ya Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda yakomeje, isubukurirwa ku munsi wa Gatanu, Rayon Sports itsindira i Rubavu bigoranye naho SC Kiyovu isitara ku muryango wayo.



Kuri uyu wa 1 Ukwakira 2022, ni bwo ku bibuga bitandukanye hasubukuwe imikino ya Shampiyona ya 2022-23, nyuma y'uko hari hashize ibyumweru bibiri ibibuga byarahariwe amakipe y'ibihugu, bigatuma Shampiyona zihagarikwa.

Mu Karere ka Rubavu, Marine FC yari yakiriye Rayon Sports ndetse umukino ukomera kubwo guhangana kw'impande zombi, ariko byose birangira Rayon Sports itsindiye amanota 3 y'umunsi, yongeza intsinzi ku zindi.

Marine FC yafunguye amazamu ku munota wa 12' nyuma y'aho umunyezamu Hakizimana Adolphe wa Rayon Sports yashatse gutanga umupira n'umutwe, awuteye nabi usanga Mugisha Desire wa Marine FC wawuruhukirije mu rushundura.

Ku munota wa 28, Mbirizi Eric wa Rayon Sports yatsinze igitego cyo kwishyura, mbere y'uko Mugisha Desire wa Marine FC yerekwa ikarita y'umutuku ku munota wa 40' azira gukinira nabi myugariro Ndizeye Samuel wa Rayon Sports.

Mbere gato y'uko igice cya mbere kirangira, rutahizamu Andre Willy Onana yaboneye Rayon Sports igitego cya kabiri, abafana ba 'Gikundiro' bari buzuye Stade, bishimira gusoza igice cya mbere bayoboye umukino.

Ku munota wa 60 w'umukino, Andre Onana yatsindiye Rayon Sports igitego cya gatatu, Marine igabanya umurindi gakeya, ariko nyuma abasore ba Rwasamanzi bongera kotsa igitutu 'Gikundiro' nubwo bari 10 mu kibuga.

Mu minota 10 ya nyuma, Marine FC yari kuri Stade isanzwe yakiriraho imikino, yashyuhije ubusatirizi bwayo ishaka ibiego byo kwishyura, ndetse irema uburyo burenga bune bw'igitego, ariko ibasha kubona ikindi gitego kimwe gusa cyinjijwe na Gitego Arthur.

Imbere y'imbaga y'abafana bari bitegeye imisozi ya Rubavu, Aba-Rayon babyinnye intsinzi y'ibitego 3-2, basubira mu mujyi wa Kigali bacinya akadiho.


Aba-Rayon baririmba 'Murera'

Ku rundi ruhande, Kiyovu Sports yo yakiniraga mu mujyi wa Kigali, aho yatanze andi makipe yose, yagaragaje imbaraga nke iwayo, isitara ku muryango, itsindirwa kuri Stade ya Kigali na Sunrise FC ibitego 2-1.

Gutsindwa k'urucaca byaje nyuma y'aho iyi kipe imaze iminsi ivugwamo amikoro adahagije, yatumye abakinnyi bangs gukora imyitozo yo mu gitondo cyo Kuwa 29 Nzeri, ndetse bigatuma Perezida wayo Mvukiyehe Juvenal asaba kwegura ku mwanya we, ibyo yahakaniwe n'abanyamuryango.

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu, Bugesera yatsinze Etincelles ibitego 3-1 kuri Stade ya Bugesera naho Mukura VS&L yari iwayo kuri Stade ya Huye ihatsindirwa na Gorilla ibitego 3-2, byatumye abafana bayo bakomeza kugira impungenge.

Imikino iteganyijwe ku Cyumweru tariki 2 Ukwakira 2022 (15:00)

  • Police Fc vs Gasogi United
  • Rutsiro FC vs AS Kigali
  • Rwamagana FC vs APR FC
  • Musanze FC vs Espoir FC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • iradukunda eric1 year ago
    rutsiroyacu tuyirinyuma





Inyarwanda BACKGROUND