RFL
Kigali

Rwamagana: Umubyeyi yasabye abateguye irushanwa kumwakira akihembera 2,000 Frw umwana wari utashye adahembwe

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:1/10/2022 23:13
0


Umubyeyi witwa Mukeshimana Ratifa utuye mu murenge wa Kiganiro, akagari ka Nyagasenyi, umudugudu w'umuganura, yatunguye abateguye irushanwa rya Triathron, abasaba kumuha indangururamajwi agahembera mu ruhame umwana we wari utashye adahembwe kuko atabashije kuza mu myanya itatu ya mbere.



Irushanwa ryabereye mu mujyi wa Rwamagana kuwa Gatandatu tariki ya 1 Ukwakira 2022, aho abarushanwa babanje gusiganwa biruka n'amaguru ibilometero 4. 

Abarangizaga kwirukana n'amaguru bakomerezaga ku magare bakazenguruka inshuro 8 nubwo harimo abagaragaje ko bazengurutse ku igare inshuro zirenze izari ziteganyijwe. Abasiganwaga nyuma yo kunyonga igare birukaga ikilometero kimwe n'amaguru.

Ubwo basozaga ibilometero 27, hakoreshejwe igare ukongeraho ibirometero 5 hakoreshejwe amaguru, uwa mbere mu bagore yabaye Uwizeye Valentine wakoresheje isaha iminota 22 n'amasegonda atatu. 

Uyu mukobwa wari usanzwe aba uwa kabiri nyuma guhigika bagenzi be batandatu, yahawe igihembo cy'amafaranga y'u Rwanda, 50.000 Frw. 

Hakizimana Felecien udafite ikipe akinira ufashwa na Adrien Niyonshuti, niwe wegukanye umwanya wa mbere mu bagabo akoresheje isaha imwe iminota 11 n'amasegonda 2,ahembwa 50.000frws.

Ibihembo byahawe gusa abakinnyi batatu mu bagabo, na batatu ba bagore.

Umubyeyi witwa Mukeshimana wakurikiranye umuhango wo guhemba abatsinze, nyuma yo gutanga ibihembo yegereye umunyamakuru Patrick wari umushyushyarugamba (MC) amusaba kugira icyo avuga, maze avuga ko ashaka guhembera mu ruhame umwana we wari utashye adahembwe.

Yahise ati: "Hari umwana wanjye uri hano, najyaga mubuza kujya muri siporo, yagiye mu kiyede agura igare none uyu munsi yarizanye mu marushanwa. Byanejeje kumubona arushanwa. Umwana wanjye nubwo atatsinze ngiye kumuhemba amafaranga 2,000."

Nyuma y'uko uyu mubyeyi asabye guhemba umwana we uri mu kigero cy'imyaka 16, Meya w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab na Mbaraga Alexis uyobora ishyirahamwe ry'umukino wa Triathron, buri wese yongeyeho 10,000 Frw maze uwo mwana atahana 22,000 Frw.

Hakizimana Felecien, wabaye uwa mbere mu bahungu  wari waturutse mu karere ka Rulindo, aganira na InyaRwanda.com yavuze ko ashimira Niyonshuti Adrien umufasha akamugira inama ku buryo agomba kwitwara ndetse akanamufasha kubona igare ryiza akoresha mu marushanwa ya Triathron.

Mbaraga Alexis, umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umukino wa Triathron, yatangaje ko umukino wa Triatron umaze gutera imbere habereye mu kuwutoza abana bato. Ati: "Umukino wacu ku rwego rw'Afurika hari intambwe umaze gutera imbere naho ku rwego rw'isi ntituragera ku rwego rwabo". 

"Abandi bamaze kuwumenya mbere yacu, mu gihe twebwe tukiwutangira ariko nk'uko  biga shimi (Chimie), nk'uko biga ubuganga ni ko tugomba kuwigisha bakawumenya kuko bishoboka duhereye ku kuwigisha abakiri bato. Uyu mukino impamvu tuwukura mu mujyi wa Kigali tukawuzana hano, ni ukugira ngo tuzamure impano zo mu cyaro, kuko hari abakinnyi bafite disipuline (Displine) kandi bakiri bato bafite impano."

Mbonyumuvunyi Radjab, umuyobozi w'Akarere ka  Rwamagana, ashingiye ku buryo umukino wa Triathron wasusurukije Abaturage ayobora, yavuze ko biteguye gufatanya n'ubuyobozi bw'ishyirahamwe ry'umukino wa Triatron guteza imbere uyu mukino bawushyigikira.

Ati"Twashimira Federasiyo (Federation) ya Thriathron twizera ko mu gihe cya vuba tuzongera kubona irushanwa natwe nk'Akarere ka Rwamagana tukabizeza ko tuzabafasha mu mitegurire y'irushanwa no guhemba. Icya kabiri turimo gukora imihanda kandi myiza ku buryo abazitabira amarushanwa ya Triathron azabagendekera neza."

Yungamo ati: "Mwabonye amarangamutima y'umubyeyi wavuga ko yajyaga abuza umwana gukora siporo. Icyo tugiye gukora ni ukwegera abana bafite impano tukabafasha kuzizamura kugira ngo bazanakine ku rwego mpuzamahanga, yaba ikipe isanzwe y'amagare haba ikipe ya Triathhron ni ukubashyigikira kuko Rwamagana ni igicumbi cy'amagare."

Ubusanzwe umukino wa Triathron ugizwe n'imikino itatu buri mukinnyi arayikina hakabarwa ibihe yakoresheje,imikino yakinwe n'ugusiganwa ku maguru no ku magare, umukino utakinwe n'ukoga.

Akarere ka Rwamagana kiyemeje guteza imbere umukino wa Triathron






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND