RFL
Kigali

Zacu TV yagejeje filime nyarwanda kuri CANAL+

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:1/10/2022 18:42
0


Zacu TV yamaze kugera kuri Canal+, nka shene nshya izajya itambutsa filime n'inkuru ziri mu rurimi rw'ikinyarwanda.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Ukwakira 2022 kuri Hoteri Four Points by Sheraton habereye umuhango wo kumurika Televiziyo ya Zacu isanzwe izwi nka Zacu TV, ikaba izajya igaragara kuri Canal+. Izajya inyuzaho inkuru, ibiganiro, filime n'indirimbo biri mu rurimi rw'ikinyarwanda.

Umuhango wo kumurika Zacu TV nka shene ya nshya ya Canal+ witabiriwe n'abayobozi b'ibi bigo byombi

Uyu muhango wabimburiwe no gufata amafunguro ya mu gitondo ku bari bawitabiriye biganjemo abanyamakuru, ubuyobozi bwa Canal+ Rwanda n'ubuyobozi bwa Zacu TV.

Nyuma yaho ni bwo hatangiye imurikwa rya Zacu TV yari isanzwe yerekana ikanagurisha filime kuri murandasi, ariko ubu ikaba yabaye shene nshya ya Canal+, nk'uko abayobozi bw'iki kigo bwabisobanuriye abanyamakuru.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, umuyobozi wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua, yasobanuye ko igitekerezo cyo gushyira Zacu TV kuri Canal+, cyaje mu buryo bwo kongera abantu bakoresha Televiziyo na Decoderi bya Canal+, ndetse no kurushaho kumenyekanisha sinema nyarwanda ku bantu bose bareba Canal+ ku isi.

Umuyobozi wa Canal+ mu Rwanda, Sophie Tchatchoua 

Yakomeje avuga ko igiciro cyo kubasha kureba filime nyarwanda zica kuri shene ya Zacu TV kuri Canal+ gihendutse, ku buryo abantu batandukanye bazajya boroherwa no kuyikurikirana ndetse bakarushaho no kuyimenya.

Umuyobozi wa Zacu TV, Wilson Misago nawe yatangarije inyaRwanda ko igitekerezo cyo gushyira Zacu TV kuri Canal+ cyari kimaze umwaka kigwaho, ndetse byari urugendo rutoroshye kuko bagombaga gutegura filime nshya kandi nyinshi n'ibindi bikorwa bituma iyi shene izarushaho gukundwa.

Umuyobozi wa Zacu TV, Misago Nelly Wilson 

Yongeyeho ko bizeye ko umubare w'abantu bakurikiranaga filime nyarwanda ku rubuga rwa Youtube bazahita bayoboka shene ya Zacu TV, nk'uburyo bushya kandi buhendutse bwo kwerekana filime n'inkuru ziri mu kinyarwanda. Yavuze kandi ko filime yose izajya inyuzwa kuri shene ya Zacu itazongera kugera ku rubuga rwa Youtube.

Umuyobozi wa Porogarame kuri Zacu TV, Cedric Pierre Louis, yasobanuye birambuye gahunda y'umunsi kuri iyi shene, ndetse atangaza na filime nshya zizatangira kwerekanwa zirimo izo mwakunze nka Seburikoko yari isanzwe inyura kuri Televiziyo y'u Rwanda na Bamenya yanyuraga kuri Youtube, filime nshya yiswe The Family of Bishop n'izindi.

Zacu TV izajya itambuka kuri shene ya 99, ndetse akarusho ni uko itazerekana filime nyarwanda gusa, kuko izajya inanyuzaho filime zo mu mahanga zashyizwe mu rurimi rw'ikinyarwanda. Uko iyi shene izarushaho kurebwa, bashobora kuzashyira filime nyarwanda mu ndimi z'amahanga kugira ngo zirusheho gukurikiranwa n'abantu batandukanye ku isi bakoresha Canal+.

Umuyobozi wa Porogarame kuri Zacu TV, yatanze ingengabihe ya gahunda za filime n'ibiganiro bizajya bica kuri shene ya Zacu TV


Umunyamakuru David Bayingana ni we wari umuhuza w'amagambo mu muhango wo kumurika Zacu TV kuri Canal+


Abanyamakuru n'abandi batandukunye bitabiriye umuhango wo kumurika Zacu TV nka Shene nshya ya Canal+

Abayobozi ba Canal+ na Zacu TV


AMAFOTO: Abuba - inyaRwanda.com





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND