Umuhanzi w’icyamamare Harmonize ari mu ihurizo rya gatanya ya Sarah Michelloti wifuza ko batandukana bakanagabana imitungo.
Harmonize afite urujijo rwinshi nyuma
y'uko Sarah Michelotti ufite inkomoko mu Butaliyani yamaze kugeza ikirego mu rukiko rwa Dar es Salaam asaba gatanya no kugabana.
Harmonize na we adatinze yahise
agira icyo atangaza kuri ibi, avuga ko atazi imitungo uwahoze ari umugore we avuga
kuko yamusize ari intere nta n'aho kwikinga afite.
Ati:”Ari kundega ko twasezeranye,
arashaka ko tugabana imitungo, mu kuri iyo mitungo ntayo nzi. Nyuma y'uko dutandukana, urabizi ko natangiye kurara iwawe ubwo rero imitungo avuga sinyizi.”
Harmonize yavuze ko
nyuma yo gutandukana n’uyu mugore, yagiye kwaka icumbi kwa Kajala wahise
amuhumuriza agira ati: ”Mureke wenyine.”
Harmonize yashyingiranwe na Sarah mu
idini rya Islam mu mwaka wa 2019, umubano wabo waje kuzamo agatotsi ndetse binabaviramo
gutandukana ubwo Harmonize yavugaga ko afite umwana.
Icyo gihe Sarah yashinje Harmonize kuba
indashima n’umubeshyi ati: ”Nashyingiranwe na we kuko nagukundaga, nasanze uri
buri kimwe kuri njye nemera kukwemera uko wari, naguhaye ibyishimo n’urukundo
rwanjye rwose ibyo wowe utigeze umpa.”
Akomeza agira ati: ”Umunsi ku wundi naje gusanga utandukanye n'uwo nakekaga ko uri we na nubwo uzi icyo bisaba kugira umugore nkanjye ugukunda waguhaye byose, yewe ntunazi kubaha abantu bagukunda bya nyabyo. Naje gusanga uri umubeshyi, inama nakugira ni ukwiga kubaha abagukunda nkuko nabo babikora.”
Sarah yamaze kugeza ikirego mu rukiko asaba gatanya no kugabana imitungo na Harmonize
Bakanyujijeho baniyemeza kubana uratararambye
Harmonize yavuze ko atazi ibyo Sarah yifuza kandi yaramusigiye aho
Kajala ni we wahaye icumbi Harmonize utari ufite aho yikinga agitandukana na Sarah
Kajala yasabye Harmonize gutuza
TANGA IGITECYEREZO