RFL
Kigali

Biniguye! Abahanzi bahuye na Minisitiri Mbabazi basasa inzobe-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:1/10/2022 10:57
0


Abahanzi ndetse n’abafite aho bahuriye n’imyidagaduro bahuye na Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Mbabazi Rosemary, basasa inzobe ku bibazo bahura nabyo mu buhanzi bwabo.



Abafite aho bahurira n’imyidagaduro mu Rwanda, barimo abategura ibitaramo, abahanzi, abakora umuziki n’abawutunganya, bahuye na Minisitiri Mbabazi basasa inzobe ku bibazo bahura nabyo. Ni ibiganiro byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Nzeri 2022.

Ibi biganiro cyateguwe mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku mpande zombi, harebwa uko Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco n’abahanzi bakorana bya hafi, bikihutisha iterambere ry’uruganda rwa muzika mu Rwanda.

Muri ibi biganiro, abahanzi bavuye imuzi n’imuzingo ibibazo ubona ko bari bamaranye iminsi maze bikiranura n’imitima yabo babaza Minisitiri ibibazo by’ingutu bibugarije. Muri ibi bibazo bagaragaje harimo nko kuba nta biro Federasiyo y’abahanzi ifite kuko ibyo bari baratijwe kuva Stade Amahoro yatangira gusanwa, babivanwemo.

Intore Tuyisenge uhagarariye Federasiyo y'abahanzi yabwiye Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco ko kimwe mu byo bakeneye kugira ngo akazi kabo karusheho kugenda neza ari ibiro byo gukoreramo kuko kugeza ubu ibiro byabo biba mu bikapu.

Mu gusubiza iki kibazo, Minisitiri Rosemary Mbabazi yijeje ubuyobozi bw’iyi Federasiyo kubashakira aho gukorera ariko abaha umukoro wo kwishyira kuri gahunda ku buryo haba hazwi neza abantu bazajya bakorera muri ibyo biro ndetse n’ibizajya bikorerwamo.


Abahanzi bagaragaje ko hari ikibazo cyo kutamenya amakuru ku bijyanye n’umutungo bwite mu by’ubwenge, bityo kugeza uyu munsi hakaba hari benshi batazi uko babyaza umusaruro ibihangano byabo.

Hanatunzwe agatoki Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukurikirana abakoresha ibihangano by’abahanzi (RSAU) kuba imikorere yacyo kugeza ubu ikiri amayobera ndetse abahanzi hafi ya bose bakaba badasobanukiwe uko iki kigo gikora.

Basabye Minisiteri gukurikirana imikorere y’iki kigo byaba byiza kigahabwa umurongo mwiza w’imikorere yateza imbere abahanzi muri rusange.


Bushali ni umwe mu bitabiriye

Tuyisenge Intore uhagarariye ihuriro ry’abahanzi bakora umuziki yasabye Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco ko hashyirwa imbaraga mu kureshya abashoramari mu muziki kimwe n’uko igihugu kidasiba kubareshya mu bindi bice.

Abahanzi bagaragaje ko hari ibikorwa binyuranye bakeneyemo ubushobozi ariko bakaba kugeza ubu batabufite, iyi ikaba impamvu babona ko bakeneye abashoramari bafite ubushobozi kuko uruganda rw’imyidagaduro rubaye rumeze neza rwakunguka neza.

Minisitiri Mbabazi Rosemary yijeje abahanzi ko Leta ifite ubushake bwo kureshya abashoramari bo mu muziki, ku ikubitiro akaba yanahise atanga urugero rw’umuyobozi wa Grammy Awards, Harvey Mason, Jr. bahuye bakagirana ibiganiro bigamije no gushora imari muri uru ruganda n’ubusanzwe abarizwamo.


Umuhanzikazi Bwiza mu batanze ibitekerezo

Abahanzi bagaragaje ko bajya bagorwa n’inzego zitandukanye ziganjemo iza Leta bakunze kugongana kandi bikarangira aribo babihombeyemo, basaba Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco kubakorera ubuvugizi.

Abahanzi bagaragaje ko badashimishijwe n’ifungwa rya hato na hato ry’ibitaramo, yewe n’aho bitafunzwe ugasanga bahawe impushya zibemerera gukora kugeza mu masaha ya kare nyamara abakunda ibitaramo bakunze kubyitabira mu masaha ya nijoro cyane.

Ikindi abahanzi bagaragaje ko bakeneyeho ubuvugizi, ni ukubasabira uburenganzira bwo kujya bafatira amashusho ahantu heza nyaburanga mu Rwanda.


Dj Pius mu batanze ibitekerezo

Batunze agatoki Ikigo cy’Igihugu cy’Ubukerarugendo RDB, bahamya ko inshuro nyinshi bakegera basaba ko cyabafasha kubona ahantu ho gukorera amashusho bitinda cyangwa rimwe na rimwe bakarenzwa ingohe.

Abahanzi bagaragaje ko ibi akenshi ari byo bibatera kujya gufatira amashusho y’indirimbo zabo hanze y’u Rwanda nyamara atari ko byakagenze.

Minisitiri Mbabazi yijeje abahanzi ko Minisiteri igiye gukorana n’izindi nzego ibyo bibazo bigakemuka; aha yavuze ko bidakwiye ko umuhanzi ajya gufatira amashusho hanze y’u Rwanda kuko mu gihugu cye ahafite uburenganzira buhagije.


Aline Gahongayire yasabye abahanzi gushyiraho umunsi ngarukakwezi w'abahanzi

Minisitiri Mbabazi yagaragaje ko amashusho y’indirimbo z’abahanzi yakabaye yifashishwa mu kugaragaza ubwiza bw’u Rwanda bityo kuba bajya bakora indirimbo bagaragaza ubwiza bw’ahandi zigaca ku ma televiziyo mpuzamahanga ari igihombo gikomeye.

Abahanzi bagize umwanya wo kugaragariza Minisitiri ikibazo cy’ubushobozi, basaba ko bafashwa gushyirirwaho ikigega cyajya kibunganira mu bushobozi kikajya kibagoboka mu gihe bakeneye andi maboko.


Platini mu bitabiriye inama

Kuri iki kibazo Minisitiri yavuze ko ibiganiro bigeze kure hatekerezwa uko iki kigega cyashyirwaho kugira ngo kijye gifasha abahanzi mu rwego rw’amikoro.

Abahanzi bari bitabiriye iyi nama basabye ko hakongera gutegurwa irindi torero ry’abahanzi kugira ngo abacikanywe n’irya mbere babone amahirwe yo kwiga uburere mboneragihugu.

Tuyisenge Intore yagaragaje ko imyitwarire ya bamwe mu bahanzi igaragaza ko hari ibyo bakeneye kwiga by’umwihariko ku ndangagaciro ndetse n’uburere mboneragihugu, aboneraho gusaba Minisitiri ko hakongera gutegurwa Itorero ry’abahanzi.


Amag The Black na Riderman

Iki kibazo nacyo Minisitiri Mbabazi yagaragaje ko bagiye kukirebaho ariko yitsa ku myitwarire y’abahanzi by’umwihariko mu bihangano byabo, abibutsa kujya babanza gutekereza ibyo bagiye kuririmba kuko biba bizakurikirwa n’abantu benshi kandi bikamara igihe kirekire.

Abahanzi bagaragaje ko bakeneye kwihugura byimbitse ibijyanye na muzika, aha ni ho bahereye basaba kubona buruse zazabafasha kwiyongerera ubumenyi mu bijyanye n’akazi kabo ka buri munsi.


Ish Kevin mu bitabiriye

Uretse kuba hari abakeneye kujya kwiga ibijyanye na muzika, abahanzi bagaragaje ko bakeneye no gufashwa kubona aho bakorera ingendo shuri bakihugura kuri uyu mwuga bagendeye ku bibera ahandi bateye imbere.

Kuri iki kibazo naho Minisitiri yabijeje ko mu gihe bakwishyira hamwe bagakomeza ihuriro ryabo, nta kabuza nabyo byarebwaho hagakorwa ubuvugizi hagashakwa uburyo iki kibazo nacyo cyakemuka.

Minisitiri Mbabazi yahaye abahanzi umukoro wo guharanira kwishyira hamwe no gufatanya kuko ubumwe bwabo ari bwo bwatuma ibibazo bahura nabyo umunsi ku wundi bivugutirwa umuti.


Minisitiri yabasabye kwitabira amahuriro yabo kuko igihe baba bafite aho bahuriye n’inzego zabo zubakitse neza bizihutisha gusubiza ibibazo byabo.

Uretse kwishyira hamwe Minisitiri Mbabazi yasabye abahanzi kugira indangagaciro z’Umunyarwanda mu bihangano byabo bagaharanira kutonona umuco w’Igihugu cyabo.

Yibukije abahanzi ko hari gutegurwa igikorwa cy’Ubuhanzi muri Dipolomasi aho abahanzi bagiye kugira uruhare mu kumenyekanisha Igihugu binyuze mu bikorwa byabo.


Might Popo umuyobozi w'ishuri rya Nyundo ni umwe mu bari bahari

Minisitiri yibukije abahanzi ko iyo bagiye hanze y’u Rwanda bagerayo bahagarariye Igihugu kabone n’iyo baba bagiye muri gahunda zabo.

Ati “Icyiza iyo ugiye uri umuhanzi umuntu ukurebye mbere y’uko yumva izina ryawe cyangwa umuziki wawe, u Rwanda nirwo ruza imbere, bityo turifuza ko mugira uruhare mu kumenyekanisha Igihugu.”

Intore Tuyisenge na Minisitiri Rosemary Mbabazi

Minisitiri Mbabazi yasabye abahanzi ko mu gihe bazaba batangiye kubiyambaza muri gahunda zinyuranye zizabera muri Ambasade zitandukanye, bakwiye kwirinda imico ikunze kubaranga yo gutoroka.

Ati “Turateganya gukorana na Ambasade zacu hirya no hino bakajya bategura ibikorwa bitandukanye bakabatumira mukajya gutaramirayo.”

Pastor P atanga ibitekerezo


Uncle Austin ni umwe mu batanze ibitekerezo


Makanyaga Abdul na Munyanshoza mu banyuzwe n'ibiganiro


Mu gusoza bafashe ifoto y'urwibutso na Minisitiri Mbabazi 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND