Uko bucya
bukira niko umuziki nyarwanda ugenda ubyara impano nshya kandi zifite
umwihariko, zinatanga icyizere.
Kuri ubu ukaba
wungutse umuhanzi mushya witwa Style ufite ijwi riremeye, waniyemeje kutazigera
agaragaza isura ye.
Mu kiganiro
yagiranye n’inyaRwanda.com yagize ati: “Niyemeje gukomeza gufatanya n'abahanzi
nyarwanda, mu kuzamura ibendera ry'umuziki wacu."
Agaruka ku
mpamvu yahisemo ati: “Naje
guhura n’ikibazo ntarabasha kwakira, cyatumye ntashyira hanze isura."
Style
yageneye ubutumwa kandi abakunda ibyo akora ati: “Ndasaba abanyarwanda
gukomeza kunshyigikira bareba indirimbo zanjye, bakazisangiza n’abandi."
Umuziki
yawutangiye mu mwaka wa 2018, gusa agenda ahura n’imbogamizi zatumye atabasha
kujya akora ibikorwa byiza nk’ibyo yifuza.Style yashyize hanze indirimbo yise 'Ni Wowe'
Isura ye yahisemo kuyihisha