Uwamariya Laetitia uyobora Akagari ka Butambamo, avuga ko urarira uru rusengero ruri kubakwa, ari we watanze amakuru y’uyu mugabo.
Uyu muyobozi avuga ko bakurikije uko babonye umurambo w’uyu mugabo, ashobora kuba yishwe n’abantu bakaza kumushyira muri uru rusengero kuko yasaga nk’uhagaze bigaragara ko ari ibintu byakozwe n’abantu.
Yagize ati “Ikindi kandi yari afite agasebe kandi aracyambaye n’ingofero n’ipantalo ye yacitse."
Amakuru avuga ko umurambo wa nyakwigendera wari ukiri muri uru rusengero kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ariko ko inzego z’ibanze zari zahamagaje iz’iperereza n’iz’umutekano kugira ngo zize kubafasha.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nzahaha, Rwango Jean de Dieu, na we avuga ko bakurikije ibimenyetso basanganye uyu mugabo nubwo basanze amanitse mu mugozi, ariko ashobora kuba yishwe. Ati “Nta bimenyetso by’uwiyahuye twamubonyeho."
Inkomoko: Radio&Tv10