RFL
Kigali

Nyamasheke: Umugabo w'imyaka 54 yasubiye mu mashuri abanza yacikishije akiri umwana

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:29/09/2022 15:27
0


Rusengamihigo wo mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Shangi, yafashe icyemezo gutangiza kwiga mwaka wa gatatu mu mashuri abanza ku myaka 54.



Jean Marie Vianney Rusengamihigo wo mu Murenge wa Shangi, Akarere ka Nyamasheke ho mu Burengerazuba bw’u Rwanda yiyemeje gusubira mu mashuri abanza. Avuga ko yahisemo kujya ku ishuri ngo abashe kurangiza amashuri yacikirije akiri umwana.

Ni icyemezo cyatunguye ndetse gitangaza benshi haba ku musozi aho atuye ndetse n’abahandi babyumvise.

Rusengamihigo ufite abana babiri n’abuzukuru, avuga ko uretse igiswayili yigishijwe n’umuntu akakimenya, mu gakapu ke k’ibikoresho by’ishuri, agendana ikayi nini yanditsemo amwe mu magambo y’icyongereza n’ibisobanuro byayo mu Kinyarwanda.

Akavuga ko ayo yayigishijwe n’abanyeshuri bo mu yisumbuye baturanye, mbere y’uko afata icyemezo cyo gusubira mu ishuri. Avuga ko abo yaganirizaga ku gitekerezo cyo kugana ishuri, barimo abamushyigikiye ariko abenshi mu baturanyi bakamubwira ko ntacyo bizamumarira. Nyamara we na n’ubu atsimbaraye ku cyemezo cye.

Ubusanzwe mu Rwanda, mu gihe nta bundi bukererwe bwabayeho, abanyeshuri bo mu mashuri abanza baba bafite imyaka iri hagati y’imyaka 7 na 12. Bivuze ko uwafatwa nk’umukuru ku ishuri yigaho, Rusengamihigo amurusha imyaka 42.

Ku buyobozi bw’ishuri yigaho, nabo bemeza ko mu minsi ibiri amaze ku ishuri, yitwara neza kandi biteguye kumufasha akiga neza.

Rusengamihigo avuga ko intego afite mu myigire ye ari ukugera ku rwego rwo hejuru rwose rushoboka.


Yasubiye ku mashuri abanza ku myaka 54


Ivomo: Radiyo ijwi ry'Amerika







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND