RFL
Kigali

Rihanna agiye gukora igitaramo nyuma y'imyaka 4 atagera ku rubyiniro

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:27/09/2022 10:52
0


Nyuma y’imyaka ine ataririmba mu bitaramo, umuhanzikazi Rihanna agiye kongera gutaramira abakunzi be mu gitaramo azakorera muri Super Bowl LVII Halftime Show.



Umuhanzikazi w'icyamamare Rihanna umaze imyaka 4 adakora ibitaramo, agiye kongera gutaramira abafana be bamukumbuye mu mukino wa Super Bowl LVII mu gice cya Halftime Show. Aya makuru yabanje gutangazwa bwa mbere n'ishyirahamwe ry'umupira wa Baseball ryitwa NFL ,aho ryavuze ko riri mu biganiro na Rihanna ngo bemeranye ko yataramira mu mukino ngarukamwaka wa Super Bowl LVII.

TMZ yatangaje ko nyuma y'amakuru y’uko Rihanna ashobora gutarama muri uyu mukino, ku mbuga nkoranyambaga, Rihanna nawe yahise ayemeza abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho yerekanye ifoto afite umupira wa Baseball mu kiganza cye, byemeza neza ko azaririmba mu mukino wa Super Bowl LVII nyuma y'imyaka 4 atagera ku rubyiniro.

Akoresheje iyi foto, Rihanna yemeje ko azaririmba muri Super Bowl LVII Halftime Show.

Iki gitaramo kizaba mu ntangiriro za 2023 i Glendale, muri Leta ya Arizona. Rihanna yaherukaga kugaragara ku rubyiniro mu 2018, ubwo yari mu gitaramo giherekeza ibirorori byo gutanga Grammy Awards. Kugeza ubu byemejwe ko Rihanna azaririmba muri Halftime show izaba iba ku nshuro ya 57. Iki gitaramo kiba ku mukino wa nyuma wa National Football League (NFL).

Rihanna agiye gutaramira abafana be nyuma y'imyaka 4 atagera ku rubyiniro.

Rihanna ugiye kugaruka ku rubyiniro ari umubyeyi w’umwana umwe yabyaranye n’umuraperi A$AP Rocky, ndetse aya makuru atangajwe uyu muhanzikazi ari mu gutegura album nshya. Si ubwa mbere Rihanna asabwe kuririmba muri iki gitaramo dore ko mu 2019 bamusabye kukizamo ariko akabyanga, avuga ko ntacyo bigiye kumumarira kuko yari ahugiye mu bushabitsi.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND