RFL
Kigali

Iburasirazuba: Bagaragaje umusaruro wavuye mu bukangurambaga bwo kwimakaza ihame ry'uburinganire n'ubwuzanye

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:27/09/2022 6:33
0


Ubwo hasozwaga ubukangurambaga bugamije kwimakaza ihame ry'uburinganire, ubuyobozi bw'intara y'Iburasirazuba bwagaragaje umusaruro wavuye mu bikorwa byakozwe mu turere twose ku Cyumweru tariki ya 26 Nzeri 2022. Ibikorwa byakozwe birimo kwandika abana mu bitabo by'irangamimerere ndetse abana 675 babyaye bakiri mu ishuri barisubijwemo.



Dr Nyirahabimana Jeanne, umunyamabanga nshingwabikorwa w'intara y'Iburasirazuba ubwo yagaragazaga ishusho y'umusaruro w'ibyavuye mu cyumweru cy'ubukangurambaga bwahariwe "Kwimakaza ihame ry'uburinganire cyatangiye tariki 19  Nzeri 2022 busozwa tariki 26 Nzeri 2022.", yatangaje ko umusaruro ushimishije wavuye mu bikorwa byakozwe. Ubukangurambaga bwasojwe abana 10.000 batari banditse banditswe mu bitabo by'irangamimerere, abangavu batewe inda zidateganyijwe 765 basubijwe mu ishuri,  habaruwe imiryango 8217 ibana mu buryo butemewe n'amategeko mu gihe imiryango 4290 yasezeranye mu cyumweru gishize.

Rwabuhihi Rose, umuyobozi w'urwego rw'igihugu rushinzwe iyubahizwa rw'ihame ry'uburinganire n'ubwuzanye (GMO), yavuze ko hari abana batandikwa kubera ko ababyeyi badasobanukirwa n'uburenganzira bwo kwandikisha abana. 

Ati"Hari abatandikwa kubera ibibazo byinshi, hari imiryango ihora mu makimbirane ntishobore no kwandikisha abana kubera ko baba bataraseranye abandi ntibaba basobanukiwe ko buri mwana wese agomba kwandikwa kabone n’ubwo se aba adahari. Hari abatubwiye ko iyo batinze bacibwa amande. Icyo tugiye gukorwa ni ubuvugizi, kugira ngo abana bose bajye bandikwa bitagoye ababyeyi."

Guverineri w'intara y'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, mu kiganiro n'itangazamakuru cyari kigamije kugaragaza umusaruro wavuye mu bukangurambaga bwo kwimakaza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye, yavuze ko kugira ngo iri hame rigerweho hakenewe kubakwa inzego.

Ati"Icyo twifuza ni ukubaka  inzego zishoboye  kugira ngo abaturage bahabwe serivisi uko bikwiye. Dufite abayobozi 3000 bahembwa, dufite abayobozi batowe bagera ku 300.000, umuntu akoze  icyo ashinzwe umuturage yahabwa serivisi akeneye ".

Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Pro Bayisenge Jeanette, yavuze  ko ababyeyi bakwiye gufata iya mbere mu gufasha abana kugira icyerekezo.

Ati"Ababyeyi bagomba kugira uruhare mu burere bw'abana babo. Iyo ukurikiranye abangavu baterwa inda, usanga hashobora kubaho uburangare bw'ababyeyi. "Niba umwana atwise, nta burenganzira bwo kumutererana ngo ni uko yatewe inda."

Abana banditswe mu bitabo by'irangamimerere mu turere twose barenga 10.000. Akarere ka Bugesera handitswe 3696, Rwamagana 2332, Kayonza 1553, Ngoma 1228, Nyagatare 1127, Gatsibo 1198 na Kirehe 827.

Mu bangavu batewe inda zidateganyijwe  4435, abagera kuri 765 nibo bazasubiza mu mashuri, naho abagera ku 1840 bakazafashwa gusubira mu buzima busanzwe. Imiryango 8217 ibana mu buryo bwemewe n'amategeko, 4290 muri iyo miryango yasezeranye mu cyumweru gishize.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND