Sintex, umuhanzi w’ubuhanga mu muziki w’umudiho wa Dancehall, yashyize ahagaragara urutonde rw’indirimbo 14 zigize album ye ya mbere yise “Hand of God (Ukuboko kw’Imana)”. Ayisobanura nka album y’umugisha kuri we, kandi ubutumwa bukubiyeho buzabera benshi inkomezi.
Kuri uyu wa Mbere tariki 26 Nzeri 2022, ni bwo Sintex yatangaje ko yishimiye gusangiza abafana be n’abakunzi b’umuziki iyi album amaze igihe ari gutegura. Ni album afata nk’imfura ye kuko yayitondeye, kandi ayikubiraho ubuzima bwe n’ubw’abandi.
Iriho indirimbo 14
zatunganyijwe n'aba Producer barimo Element. Amashusho ya zimwe yamaze gufatwa,
izindi zizagenda zisohoka.
‘Cyakoze’ ni yo ndirimbo
ya mbere uyu muhanzi agiye gushyira ahagaragara kuri iyi album. Nyuma
azazisohora zose.
Izumvikanaho indirimbo
zirimo 'Ye Ye Ye', 'Ndafata', 'Family', 'Karitsiye', 'Ama Ide', 'Tequelo',
'Sankalewa', 'Cease Fire', 'I Like that', 'Hand of God', 'Nsekera', 'Palm Tree'
na 'All Night'.
‘Hand of God’ yitiriye
album ye ni imwe mu ndirimbo ziriho. Sintex yabwiye InyaRwanda ko atapfuye
guhitamo iri zina gusa, ahubwo afitanye ibihe by’urwibutso n’Imana, ari nayo
mpamvu yarihisemo kugira ngo rijye rimwibutsa bya bihe.
Ati “Kubera ko hari ibihe
naciyemo nyine Imana yankijije. N’iyo mpamvu rero nahisemo album kuyitirira ‘ukuboko
kw’Imana’. Kugira ngo iyo ndirimbo igire n’abandi bantu ikora ku mutima.”
Sintex [Calabash Boy]
akomeza avuga ko ari umuhamya w’uko yabonye Imana, kuko mu myaka ibiri ishize y’iki
gihe cya Covid-19, yashoye imari mu bikorwa bitandukanye n’iby’umuziki we,
byose birahomba acika intege atangira gutekereza ku iherezo ry’ibyo bihe yarimo
guca.
Ati “Imitungo yanjye yose
irahomba. Ndarwara. Ndumva byarabaye muri iki gihe cya Covid-19. Nabuze
imitungo yanjye mwinshi ndanarwara, ariko nyine kubera imbaraga z’Imana ubuzima
burakomeza. Muri ‘business’ nasubiye aho nari naratangiriye.”
Uyu munyamuziki wakunzwe
mu ndirimbo ‘Twifunze’ avuga ko yanyuze mu bihe bikomeye, igihe kiragera Imana
iramufasha ibintu byongera kujya mu buryo.
Kabera Arnold [Sintex],
yavuze ko icyo gihe yacitse intege ku buryo n’abo yari yizeye ko bamufasha ‘nta
n’umwe wari uhari ku bwe’.
Ati “Abantu benshi nizeraga
barantenguha. Hagati aho, ndarwana ngerageza gukoresha imbaraga zanjye ariko
bikanga. Noneho, ngeze aho ngaho Imana igira ukundi kuntu ibigenza, n’iyo
mpamvu nayitiriye ukuboko kw’Imana, kuko habayeho ukuboko kwayo.”
Yavuze ko yandika
indirimbo ‘Hand of God’ ari muri studio yazirikanye ibihe yanyuranyemo n’Imana,
akomeza kuyandika kuko yanamenye ko ‘ibihe yanyuzemo atari we wenyine
wabiciyemo gusa mu buzima, kuko biba no ku bandi bantu’.
Ati “Bityo rero numva ko nakoresha
ahubwo umwanya mfite n’inganzo yanjye kuba ahubwo noneho nahumuriza abo bandi
bari guca muri ibyo bihe nanone. Nibwo nahise mbibona ko bikenewe, kuko byari
byambayeho nanjye nyirubwite.”
Uyu muhanzi wakinnye
umupira w’amaguru, avuga ko muri iyi ndirimbo ye ‘Hand of God’, akomeza buri
wese uri kunyura mu bihe bikomereye umutima.
Sintex watangiye umuziki mu
2013, avuga ko igihombo yaguyemo cyagize ingaruka no ku muziki we, ari nayo
mpamvu mu minsi ishize atashyiraga hanze indirimbo.
Hejuru y’ibi, anavuga ko
yagize agahinda gakabije (Depression) biturutse ku bihe yarimo anyuramo. Ati “No
kuba narabashije guhangana n’agahinda gakabije mbona ko bikwiye kuba nakora
iriya ndirimbo (Hand of God).”
Hanze aha, abantu
batandukanye bahuriza ku kuvuga bitoroshye gusohoka mu bihe bya ‘Depression’.
Sintex yabwiye InyaRwanda
ko atorohewe no gukira ‘depression’ kuko ni umuntu nk’abandi. Ariko binyuze mu
masengesho n’uko iminsi yagiye yicuma yiha icyizere cy’ubuzima, yabashije
gusohoka muri ibi bihe byo kwigunga.
Anavuga ariko yabashije
kuzanzamutsa, ava mu gahinda gakabije biturutse ku guhura n’abantu banyuranye
bakamuganiriza.
Ati “Gacye gacye, hamwe n’igihe
nagiye nkira bitewe n’uko igihe cyagiye gitambuka. Rero nkavuga nti, ibyo bihe
naciyemo ntabwo natuma bigenda ngo nibibere abandi isomo, kuko hari abandi
bantu bari guca mu bihe bimeze gutya.”
Uyu muhanzi watangiye
kumenyekana mu 2017, abwira buri wese uri guca mu bihe nk’ibyo yari arimo ko ‘hari
ibyiringiro aho amaso ye atabasha kubona’. Kandi ubuzima burakomeza. Ati “Ibintu
byose bitangiye, bigira n’iherezo.”
Sintex yibutsa ko ibihe
by’imiraba bishira ubuzima bugakomeza. Bityo nta muntu ukwiye kwiheba.
Yumvikanisha ko izindi
ndirimbo ziri kuri iyi album zigaruka ku rukundo, kwidagadura n’ibindi- Nk’umwe
mu murongo yihariye wo gususurutsa abantu.
Album ye inariho
indirimbo eshatu (3) yakoranye n’abandi bahanzi. Ayitezeho kuba ‘album y’umugisha’
kubera ko yamutwaye igihe kinini ayitegura, kandi yarayinogeje mu buryo bwe, ku
buryo yizeye ko abantu bazayikunda.
Ati “Niteze ko izakirwa neza. Iyi album nyitezeho ko igiye kuba ibuye rikomeye ry’umuziki wanjye no mu muziki w’u Rwanda muri rusange.”
Sintex yagaragaje indirimbo 14 zigize album ye ya mbere yise "Hand of God’
Sintex avuga ko mu myaka ibiri ishize yaguye mu gihombo, ararwara- Abo yari yiringiye ko bamufasha ntiyababona, Imana imugirira neza
Sintex yavuze ko yabashije gusohoka mu gahinda gakabije, icyizere cy’ubuzima kiragaruka
Album ye ayisobanura nk’umugisha
kuri we ndetse no ku ruganda rw’umuziki muri rusange
TANGA IGITECYEREZO